Bakunzi b’amarebe.com, ntidushidikanyako mwamaze kumenya byinshi kucyorezo CORONAVIRUS kimaze kunyeganyeza isi kandi gikomeje guhangayikisha ibihugu byose kubera abo gihitana ndetse n’umubare w’abacyandura ukomeje kwiyongera.
Twifashishije inyandiko n’ubushakashatsi bw’impuguke zinyuranye muby’ubuzima , twabateguriye inshamake z’ibyo ugomba guhora uzirikana kuri iyi ndwara ngo bigufashe gukaza ubwirinzi bwawe, ubw’umuryango wawe ndetse n’abo muhura muri rusange.
Iyi nkuru iradusobanurira murimake iyindwara, uko yandura, uko yirindwa ariko cyane cyane n’ibimenyetso by’uyirwaye.
Iki cyorezo gishobora gufata inyamaswa ndetse n’abantu, bakaba bagira ibibazo by’ubuhumekero byoroheje bishobora nogukomera kugeza kurupfu.
Nkuko bitangazwa na Santé magazine, ikinyamakuru cyandikirwa mubufaransa, iki cyorezo ni kunshuro ya 3 kigaragaye kuko mumwaka wa 2002- 2003 ndetse no muri 2012 -2013 cyabonetse mugihugu cy’ubushinwa ndetse nomubihugu by’uburasirazuba bwohagati.
Izi nshuro zikaba zarakurikiwe n’iyi ndwara yagaragaye mugihugu cy’ubushinwa guhera mumpera z’umwaka wa 2019.
Iyi ndwara yandura ite?
Iyindwara ikomoka munyamaswa arinazo zigira virusi iyitera, hanyuma zikaba zibasha kuyanduza abantu, by’umwihariko iki cyorezo kikaba cyarabonetse muducurama.
Abantu rero bakaba bashobora kwanduzwa n’izi nyamaswa igihe bazikozeho cyangwa baziriye.
Uretse kandi kuba wakwanduzwa n’inyamaswa, umuntu nawe ashobora kwanduza undi igihe amukozeho, amukororeye iruhande, amupfuniye iruhande n’ibindi byose byatuma wegerana cyane n’uyirwaye (munsi ya metro hagati yanyu) nko gusomana, guhana ibiganza, no gukoranaho mubundi buryo kandi utikingiye bihagije.
Ibukako kandi ushobora kutanduzwa n’inyamaswa, cyangwa namugenzi wawe ariko ukanduzwa naho wakojeje intoki igihe harihakozwe nuyirwaye, hanyuma ukaza kwikora mumaso, kumazuru , kumunwa n’ahandi.
Ibi rero birasobanura impamvu : utagomba kwikoraho igihe intoki zawe zidasukuye; ugomba gukaraba intoki kenshi n’isabune, gupfuka kumunwa igihe ukorora, kudasomana cyangwa ngo utange ikiganza igihe usuhuzanya.
Ibimenyetso by’ibanze.
Nubwo umurwayi ashobora kugaragaza n’ibindi bimenyetso, ariko muburyo rusange uwanduye coronavirus arangwa no kugira umuriro, umunaniro ndetse n’inkorora. Ibi bishobora gukurikirwa nokuribwa umutwe ndetse nokunanirwa guhumeka neza.
Kuberako ibimenyetso byinshi iyindwara ibihuje na grippe isanzwe, nibyiza gukoresha ibizamini igihe wikekaho icyi cyago.
Abashakashatsi bakaba bavugako 1.5 – 3.5 % gusa by’abanduye iyindwra aribo bafite ibyago byoguhitanwa nayo. Kuberako ubu ntarukingo cyangwa imiti yihariye biragaragara, abantu barakangurirwa kwita kungamba zokwirinda nkuko twazivuze haruguru.
Iki cyorezo gihagaze gute ku isi?
Nubwo imibare ihindagurika burikanya, muminsi 2 ishize habarurwaga abanduye bagera kubihumbi 125 518 ndetse n’abapfuye bagera kubihumbi 4 617 biganjemo abomugihugu cy’ubushinwa.
Ibihugu bigera ku 116 mumigabane itanu yose nibyo byagezwemo n’iki cyorezo, ariko ibyashegeshwe cyane akaba ari ubushinwa, Ubutariyane, Irani; Korea y’epfo ndetse na Espagne.