Coronavirus: Abagera kuri 5 bamaze kwiyahura kubera Coronavirus

0
988

Nkahandi hose ku isi, kuguma murugo ni intwaro ikome irimo gukoreshwa no mugihugu cy’ubwongereza muguhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo coronavirus.

Nkuko byatangajwe na kimwe mubinyamakuru byandikirwa muri iki gihugu, umwangavu w’imyaka 19 witwaga Emely Owen yitabye Imana  taliki ya 18 Werurwe 2020 mubitaro nyuma yokugerageza kwiyahura kubera gutinya kuzafungirwa murugo murwego rwo kwirinda coronavirus.




Nkuko icyo kinyamakuru kibivuga, ngo Emely yaba yaramaze iminsi mikeya abwiye umuryango we ko abona ko muri ikigihe kitoroshye abantu benshi bazapfa bazize  kwiyahura kurenza abazicwa na coronavirus ubwayo.

Umuvandimwe wa Emely  witwa Annabel Owen, yavuzeko mbere yuko Emely yiyahura, yakundaga gukurikirana ibya coronavirus, ariko agahora ahangayikishijwe cyane n’ingaruka zizaterwa no gukingiranira abantu ahantu hamwe cyane cyane  kubuzima  bwabo bwo mumutwe.




Uwo muvandimwe yakomeje agira ati << Twese  dufite umubabaro ukomeye ariko tunatewe ishema n’ibyo yaramaze kugeraho. Abantu benshi baduhaye ubutumwa batubwira ibyiza Emely yabafashije kugeraho mugihe bari mubihe  bigoye nubwo twebwe ntacyo twari tubiziho.

Yakomeje  avugako kuri benshi Emely yari umukobwa ushimishije, uhora yishimye kandi wintwari.>>

Mubuhamya bwatanzwe kandi harimo ubw’umukoresha we  (Urunywero rwitwa The Kings Arm Pub rubarizwa mugace kitwa Shouldham muri Norfol) nawe wavuzeko babuze umukozi mwiza kandiko  bazamukumbura.




Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, ururupfu rwaje rukurikira izindi mfu 4 zirimo abaforomo 2 biyahuye mugihugu cy’ubutaliyani kubera ihungabana bakuye mumirimo yokwita kubarwayi ba coronavirus; umugabo w’umuhinde wiyahuye amaze kumenyako yanduye ariko adashaka kwanduza umuryango we ndetse n’undi muforomo wo mumugi wa Landon nubwo ntabimenyetso bifatika byerekanako urupfu rwe rufite aho ruhuriye na coronavirus.

Izindi nkuru bijyanye

1. Dore ibyibanze wafashisha uwagaragaje ibimenyetso byo gushaka kwiyahura.

2. Kwiyahura kwabaye kwinshi: Ibimenyetso bikomeye by’umuntu ushobora kwiyagura

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here