Comptable at KE&IRI Ltd | Kigali :Deadline: 05-05-2023

0
1112

APPEL D’OFFRE

KE&IRI Ltd  cherche pour son bureau à Kibagabaga  un <<Comptable>> 

Pour le poste de comptable :

  • Description du profil
  1. Etre de nationalité rwandaise ou avoir une carte de résident au Rwanda ;
  2. Etre détenteur d’un diplôme A0 en Comptabilité ;
  3. Avoir un esprit développé de travail en équipe ;
  4. Etre libre de tout engagement;
  5. Expérience réussie sur une fonction similaire de 2 à 3 ans minimum dans le service de Comptabilité;
  6. Avoir la connaissance du logiciel Quick books ;
  7. Etre de bonne moralité (bonne vie et mœurs), être flexible et avoir un sens d’organisation de service ;
  8. Avoir un esprit de gestion des priorités ;
  9. Avoir la connaissance du Français (parlé et écrit) et des connaissance d’usage de l’Anglais ;
  10. Avoir la maitrise du Kinyarwanda.


  • Fonctions :
  1. Mettre en place un système de gestion pouvant clarifier toutes les transactions effectuées au sein de l’entreprise ;
  2. Enregistrer les opérations comptables chaque jour en réconciliant les pièces de consommation (factures conformes & reçus) à la demande (réquisition) et en faire un classement adéquat et le rapport en cas des écarts ;
  3. Produire des rapports de clôture journaliers, hebdomadaires, mensuels, trimestriels et annuels ;
  4. Produire des Etats Financiers périodiques (trimestriels, semestriels, annuels)  et commenter le résultat périodique dégagé ;
  5. Tenir à jour les fiches des clients, fournisseurs, débiteurs et créditeurs divers ;
  6. Analyser les dettes antérieures auprès des clients douteux (étude de la véracité des dettes) ;
  7. Définir le prix de revient de différents produits vendus à chaque période. 


  • Dépôt des dossiers de candidature

 Par email à clarisse@keiriltd.com avec copie à secretariatkigali@coopac.com  au plus tard le 5/05/2023 à 17h00 heures de Kigali.

  • N.B :
  1. Les candidat(e)s présélectionné(e)s seront contacté(e)s par email ou par téléphone pour la phase de sélection définitive qui comportera un examen écrit et oral.
  2. Lieu de travail : Kigali

Fait à Kibagabaga, le 29/04/2023 

KE&IRI LTD


KE&IRI LTD


ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI

Sosiyete KE&IRI Ltd, ifite i biro Kibagabaga, irashaka gutanga akazi k’umwanya w’umubaruramari (Comptable)

Ku mwanya w’umubaruramari (Comptable)

  • Ibisabwa
  1. Kuba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda cyangwa ufite ikarita yo gutura mu Rwanda;
  2. Kugira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabili cya kaminuza « A0» mu ibaruramari;
  3. Kugira umuco wo gukorera hamwe ;
  4. Kutagira inzitizi zo guhita atangira akazi;
  5. Kugira uburambe mu mikorere byibura imyaka 2 kugeza kuri 3 mu mashami y’ibaruramari;
  6. Kugira ubumenyi kuri « Logiciel Quick books »;
  7. Kugira umuco w’ubwitange mu kazi, kudakorera ku jisho, gukoresha neza igihe no kugira gahunda y’akazi iteguye neza;
  8. Kumenya gushyira ku murongo ibikorwa by’icungamutungo rishingiye ku byihutirwa kurusha ibindi ;
  9. Kugira ubumenyi bwo kwandika, kuvuga ururimi rw’igifaransa; hamwe no kumenya ururimi rw’icyongereza.
  10. Kumenya neza ururimi rw’ikinyarwanda.
  •  Inshingano :
  1. Gushyiraho uburyo bunoze bw’imicungire y’ububiko bufasha gukurikirana impinduka zose mu bubiko muri Sosiyete KE&IRI Ltd ndetse no mu mashami yayo ;
  2. Kumenya ibisohoka n’ibyinjira ku bicuruzwa byose n’ibikoresho umunsi ku munsi, no kubarura buri gihe impapuro zisobanura ikoreshwa ry’umutungo, impapuro zasabiweho amafaranga, kuzishyira hamwe(Classement) no gutanga raporo;
  3. Gutanga raporo isoza ibikorwa umunsi ku munsi, buri cyumweru, ukwezi, igihembwe n’umwaka ;
  4. Gutanga raporo y’ifoto y’umutungo buri gihe (igihembwe, amezi atandatu, n’umwaka), no gutanga ibisobanuro ku mibare yagaragajwe muri raporo ;
  5. Gushyiraho gukurikirana no kuzuza amafishi y’abakiliya, abatanga ibintu muri Sosiyete ya KE&IRI Ltd, abo iyi Sosiyete ifitiye amadeni cyangwa abayifitiye imyenda ;
  6. Gusesengura urutonde rw’abafite imyenda yatinze kwishyurwa, hamwe n’ abashidikanywaho kwishyura;
  7. Kumenya kubara no gutanga raporo buri gihe ku giciro cyo kurangura, gucuruza hamwe no kubara inyungu rusange kuri buri gicuruzwa.


  • Gutanga inyandiko zisaba akazi

Dosiye yuzuye  ya buri mu kandida izoherezwa kuri E_mail : clarisse@keiriltd.com agatanga kopi kuri secretariatkigali@coopac.com  bitarenze taliki ya  05/05/2023, isaa kumi n’imwe(17h00).

  • NB :
  1. Abatanze dosiye zizaba zatoranyijwe, bazabimenyeshwa binyuze mu buryo bwa mail cyangwa téléphone, babwirwe italiki yo gukora ikizamini cyanditse cyangwa ikizamini mu buryo bw’ikiganiro.
  2. Aho gukorera: Kigali

Bikorewe, Kibagabaga, ku wa 29 Mata 2023

Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete

KE&IRI LTD

Click here to visit the website source










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here