ITANGAZO RY’AKAZI
ISONGA SACCO KICUKIRO irifuza guha akazi abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ku mwanya w’ushinzwe kwakira no gutanga amafaranga (Cashier).
Ubyifuza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda;
- Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri ya Kaminuza mu mashami akurikira: Accounting, Management, Economics n’andi bifitanye isano;
- Kuba azi indimi zikurikira: ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa ni akarusho;
- Kuba azi gukoresha mudasobwa;
- Kuba yarigeze akora ako kazi byaba akarusho;
- Kuba yahita atangira akazi;
- Kuba atarigeze akurikiranwaho n’inkiko.
Abifuza ako kazi kandi bujuje ibisabwa bashyikiriza Dosiye isaba ako kazi igizwe n’ibi bikurikira:
- Ibarwa isaba akazi wandikiwe Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ISONGA SACCO KICUKIRO;
- Umwirondoro we (CV);
- Kopi y’indangamuntu;
- Fotokopi y’Impamyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0);
Dosiye igomba kuba yashikirijwe ubuyobozi bwa ISONGA SACCO KICUKIRO bitarenze ku wa 02/04/2025 saa kumi z’umugoroba (16h00) ku cyicaro gikuru kiri kuri SACCO branch ya Gahanga , mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Murakoze
Bikorewe i Gahanga, kuwa 25/03/2025
MUHIKIRA Benson
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi
Click here to visit the website source