Burya nomucyaro habayo ibyiza.Indabo z’ibitoki zifite akamaro ntagereranwa kubuzima bwacu!!

0
2412
Abantu benshi iyo twumvise insina duhita twitekerereza ibitoki bitekwa, imineke ndetse n’urwagwa!




Nubwo ibi nabyo aribyiza kumubiri wacu, nibyizako tutakwibagirwa akamaro gakomeye kandi gatangaje k’uburabyo buza kugitoki kuko bukungahaye kuri Vitamine A,C na E ariko zikanagira ibinyabutabire byitwa potassium na fibre bifasha mumikorere myiza y’umutima ndetse n’amara.
Izindabyo kandi zifite akamaro gakurikira:

1.Iyo izindabyo zitekanywe na yaourt cyangwa se amata y’ikivuguto bikangura umusemburo ubuza abagore n’abakobwa kuva amaraso akabije  igihe cy’imihango.




2. Izi ndabo kandi kubera uburyo zifitemo ikinyabutabire cyitwa fer, zifasha umubiri gukora utunyangingo dutukura mumaraso. Ibi rero birinda umuntu gucika intege kubera igabanuka ry’utu tunyangingo.

3. Guhora ufata amafunguro arimo izi ndabyo, bigabanya cyane amasukari mumubiri bikaba rero bifasha cyane abarwayi ba diyabeti.

4.Ubushakashatsi bunyuranye kandi bwagaragajeko izindabo z’igitoki zikoreshwa cyane mukuvura no kurinda indwara ziterwa na virus zitandukanye (infection virales).

5. Kuba izindabo zifitemo ikinyabutabire kitwa Magnesium kurugero rwinshi, biziha ubushobozi bwo gutuma umuntu uzirya ahorana ibyishimo ndetse bikamurinda kwiheba wakwita depression.




6. Izi ndabo kandi zifasha ababyeyi bonsa kongera amashereka ndetse zikanarinda kuma kw’uruhu, impatwe, kuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso ndetse bikanafasha impyiko gukora neza.