Burya koko ntawe upfa igihe kitageze:Bakuwe munyanja aribazima nyuma y’iminsi 32 barohamye

0
1271

Nkuko imvugo ikunze gukoreshwa igira it <<ntawe  upfa igihe cye kitaragera>> ; muburyo butangaje abantu 4 barimo abagabo 2 umugore ndetse n’umwana bakuwe munyanja ya pacifique ari bazima .

Ninyuma y’iminsi 32 barohamye nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Solomon Star News gikorera mukirwa cya Salomoni Ku italiki 13 Gashyantare 2020.




Nkuko byatangajwe n’aba barokotse, abandi bantu 8 barimo n’akana baburiwe irengero mumazi ubwo bafataga urugendo kuwa 22 Ukuboza bava muntara ya Bougainville mugihugu cya Papouasie-Nouvelle-Guinée berekeza  mukirwa cya Carteret mubirometero bigera Ku ijana kwizihirizayo Noheli.

Dominic Stally umwe mubashoboye kurokoka yatangajeko ubwato bwabo bumaze kwiyubika kubera imiyaga myinshi, benshi bari bagerageje kwirwanaho ariko bakaza kwibira kubera amasaha menshi bamaze mumazi arimo n’umuyaga mwinshi.




Yakomeje agira ati << Ntacyo twari gukora kumirambo yabo,twarayiretse iragenda. Harimo ababyeyi bari bamaze gusiga umwana, niwe nagombaga gukomeza kwitaho nubwo nawe yaje gupfa nyuma yaho >>.

Nkuko uyumugabo akomeza abitangaza, muri iyominsi yose bari batunzwe n’imbuto z’ibiti ndetse n’amazi yimvura babonaga kukirwa cya Nouvelle-Calédonie arinaho baje gutahurwa Ku wa 23 Mutarama




Aba bantu bakaba barahise bajyanwa mumurwa mukuru w’ibirwa bya Salomoni aho babanje gukurikiranirwa n’abaganga.

Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma yuko ikindi gitangaza kibereye muri iyi nyanja aho mumwaka wa 2014  umurobyi ukomoka mugihugu cya Savador José Alvarenga yaburiye mubirwa bya Marshall akaza kuboneka nyuma y’ameizi 13 mugihugu cya  Mexique ari muzima.




Ibi kandi ntibitandukanye cyane nibyabaye mumwaka w’2018 aho ingimbi ikomoka mugihugu cya Indonesiya yashoboye kurokoka nyuma y’ibyumweru birindwi ubwato bwe burohamye munyanja, ariko akaza kuboneka ari muzima mubirometero bigera 2 500 uvuye kukirwa cya Guam.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here