Burya indimu si iyo kuribwa gusa! Menya ibindi byiza 8 ntagereranywa byayo!

0
2510

Bakunzi b’amarebe.com, indimu iri mumbuto tumenyereye twese nyamara ugasanga abenshi batayikoresha cyane kubera ubusharire bwayo.

Urubuga rwanyu rwabateguriye akamaro k’uru rubuto karenze kure kuba wayirya gusa nk’izindi mbuto.




1. Indimu ifasha kurwanya ubusaza bw’imburagihe, indwara z’umutima ndetse n’indwara z’imitsi; indwara za canseri zimwe nazimwe ndetse n’indwara zidakira.

2. Indimu ifasha kandi kwirinda indwara  zitandukanye ziterwa na infection zirimo giripe (Grippe) n’ama anjine (Angine) ndetse ikanafasha imigendekere myiza y’igogora.

Umutobe w’indimu kandi iyo uvanze n’amazi y’akazuyazi nimwiza igihe uwufashe buri gitondo.

3. Kubera acide iba mundimu, ushobora gukoresha umutobe wayo uvanze n’ibitonyanga by’amazi mugukesha inzara, ndetse n’amenyo igihe uwuvanze n’umuti w’amenyo.

4. Umutobe w’indimu wongera uburyohe mumafunguro utagombye gukoresha ibinyamavuta n’ibirungo bishobora gutera ibindi bibazo.

5.Indimu kandi irinda infection z’uruhu ndetse n’infection z’urwungano rw’inkari. Umutobe w’indimu kandi iyo uvanze n’ubuki bishobora koroshya uburibwe bwo mumuhogo nubwo bidakuraho kujya kwa Muhanga.

6.Kuberako indimu zigira vitamine C, ifasha cyane mukurwanya umunaniro.

7.Umutobe w’indimu iyo uvanze n’amazi ushobora kandi gukoreshwa mu masuku aho ihanagura neza kandi ikanica za microbe kubikoresho bitandukanye nk’amasahane,ibirahure, gutunganya ubwogero, igikoni  n’ibindi kandi kugiciro gitoya.




8. kubera impumuro yayo ikaze, indimu ishobora gukoreshwa mukurwanya impumuro mbi ndetse ikanayungurura umwuka. Ukaba rero ushobora gushyira igice cy’indimu muri firigo kikagufasha kurwanya yampumuro mbi ijya iza muri firigo yawe.

Umutobe w’indimu kandi ushobora kuvangwa n’amazi bigashyushywa mucyuma  gishyushya ibiryo (micro onde) mugihe cy’umunota bikagufasha kurwanya impumuro mbi muri icyo cyuma.

Tubifurije ubuzima buzira umuze.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here