Burya COVID-19 ngo ni ingore si ingabo!

0
821

Mugihe icyorezo Covid-19 cyangwa se corona virusi cyamamaye ku isi yose kubera ubukana bwacyo mukoreka imbaga, mugukwirakwira kwacyo ndetse nomuburyo bwo kukirinda burimo ubutangaje cyane  nko gukaraba intoki, kwambara agapfuka munwa, kuguma murugo n’ibindi, iki cyorezo gikomeje gukurura impaka nogutera urujijo kugeza no kugitsina cy’ijambo ubwaryo.




Izi mpaka rero zikaba zishingiye kumikoreshereze y’ijambo ubwaryo aho umubare munini w’abantu mubihugu bimwe bikoresha ururimi rw’igifaransa birimo ubufaransa, ububiligi n’ahandi usanga bakoresha ijambo COViD 19 nk’ijambo ry’igitsina gabo, nyamara urugaga rukurikirana ubuzima bw’ururimi rw’igifaransa (l’Académie française/ French academy), ruherutse kugira icyo ruvuga kuri izi mpaka.




Mumpera z’icyumweru gishize, uru rugaga rukaba rwaratangajeko ijambo COVID 19 rigomba gukoreshwa nk’ijambo ry’igitsina gore hashingiwe kumategeko asanzwe ashyira mumatsinda amagambo y’igifaransa.

Nkuko rwabivuze, igihe cyose impine y’amagambo ifata igitsina cy’ijambo rifatwa nk’umutima w’iyo mpine. Abagize urwo rugaga bakaba bavugako ubwo COVID bisobanura indwara iterwa na CORONA VIRUSI kandi ijambo indwara rikaba risanzwe ari iry’igitsina gore, ubwo impine yose ikaba izahinduka ingore!




Iyi mikoreshereze y’ijambo ikaba igaragajwe mugihe n’umuryango mpuzamahanga wita kubuzima (OMS/WHO) nawo wajyaga ukoresha iri jambo nk’irigabo munyandiko zayo zitandukanye!

Icyakora gukoresha ijambo COVID nk’ijambo ry’irigore bikaba hari ibihugu byagaragayemo nko mugihugu cya Canada aho byakoreshejwe kurubuga rwa Tweeter ya Justin Trudeau , umwe mubayobozi bakuru b’icyo gihugu ndetse  nomuzindi nzego zinyuranye zacyo.

Wowe COVID 19 wayitaga ingore cyangwa nawe wayitaga ingabo?




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here