Bitarenze kuwa 08/09/2024 Wasaba guhindurirwa ikigo ukoresheje izi nzira

0
6485

Nyuma yuko amanota y`abanyeshuli mubizamini bya Leta atangajwe,byagaragayeko hari abanyeshuli bahawe ibigo cyangwa amasomo (Section) batishimiye cyangwa bagizemo amanota makeya cyane mukizamini cya Leta kuburyo benshi muri bo usanga barifuje gufashwa ngo bahindurirwe.

Muri iki gikorwa cyo gusaba guhindurirwa ikigo cyangwa ishami umunyeshuli yifuza kwiga ukaba wakwifashisha ubu buryo bukurikira bitarenze Taliki ya 08/09/2024.

  1. Kanda hano winjire kurubuga urasabiraho

2. Uzuza numero y`umunyeshuli mumwanya wabugenewe ukande NEXT

3. Urahita ubona imyirondoro y`umunyeshuli maze wongeremo nimero za telephone abonekaho ndetse unahitemo akarere atuyemo

4. Hitamo icyo usaba ( Details of your Appeal): PLACEMENT

5. Hitamo Akarere n`ishami ushaka kwiga ( School and Combination New Preferences );bazahita baguha ibigo bifite iryo shami muri ako karere.

6. Jya iburyo bw`ishami wahisemo ukande ahanditse Choose

7. Uzuza impamvu usabye guhindurirwa (Placement Appeal Reason )

8. Kanda kuri submit your appeal wohereze ubusabe bwawe









LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here