Biratangaje! Yahereye kubusabusa none yambutse imipaka acuruza!

0
1753

Mugihe abatari bakeya bakomeje kuvugako imirimo yabuze ndetse ko nogukora ubucuruzi bigoye cyane kubera kubura igishoro kinini, umusore  ukiri muto TUBERWE we yiteje imbere atangiriye kubusabusa none amaze kwambuka imipaka acuruza, akaba agira inama urubyiruko!!

Twaganiriye n’uyu musore  ukora akazi k’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi ( online market), adusangiza ukuntu yatangiye ubucuruzi bwe   mu mwaka wa 2018 atangije amafaranga make cyane ariko  ubu akaba yarageze kubikorwa by’indashyikirwa, bigiye bitandukanye,




Uyu musore TUBERWE w’imyaka 25 y’amavuko ukorera munyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali  aho acururiza ibintu bitandukanye birimo inkweto, imyenda, n’ibindi bijyanye nabyo, aragira ati:

<< Natangiye nkorera abandi ubwo nahembwaga ibihumbi 20,000 by’ amafaranga y’u Rwanda. Mubigaragara yabaga ari ubusabusa ariko njyewe  nabaga mfite intego yokuzikorera intimate. Byari bigoye cyane kuko natangiraga akazi saa moya nkagasoza saayine z’ijoro.

Nkoresheje amafaranga make nagiye nizigama,mumwaka wa 2018 naje gutangira business yanjye bigoye, ariko kuko narinzi icyo nshaka narakomeje ndakora kandi ubu umusaruro ugenda ugaragara nubwo inzira ya business ari ndende”.

Bimwe mubicuruzwa bya TUBERWE

Uyu musore ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’a amarebe.com yamubajije agashya ndetse n’umwihariko yaba afite bishobora gukurura abakiriya, asubiza agira ati<< Akazi nkors karivugira kuko nshuruza inkweto zikomeye kandi z’umwimerere (original) zituruka i Dubai ndetse no mugihugu cy’ubushinwa>>

TUBERWE kandi yongeyeho ko bashyizeho uburyo abakiriya bashobora guhahira  muri “TUBERWE SHOES STORE LTD” batiriwe bahagera kandi  icyo uguze cyose bakakikugezaho ku buntu, aho waba uri hose mu gihugu ndetse akaba yaranatangiye kwambuka imipaka aho asigaye  acuruza hirya nohino muri EAC (East Afrika).

Uyu musore akaba agira inama abakiri bato nkawe yo kugerageza akazi kose kandi ko ntakazi gatoya. kabaho. Ati << Ifaranga ni ifaranga kandi ahakomeye niho hava amakoma>>

 

Dore uburyo wakoresha uhaha muri Tuberwe Shoes Store:

Tel: 0788330176

0722103888

Whats’App: 0788330176

Facebook Page//Instagram:Tuberwe

Tubibutseko niba uramutse ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa ushaka kugira icyo unyuza kuri uru rubuga rwacu,  www.amarebe.com  watwandikira muri comment, ugasangiza abadukurikira ibyo ukora.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here