Biratangaje! Ngo kurangiza inshuro zirenga enye (4) mu cyumweru byongera ibyago byo kurwara kanseri y`imyanya myibarukiro y`abagabo (Prostate)

0
2775
Aho prostate ibarizwa

 

Ubundi prostate ni kamwe muduce tugize imyanya myibarukiro y`umugabo kakaba kandi agace kingenzi kuberako kari mubice bitanga ibyangombwa byo gutwara ndetse nogutunga intanga.

Canseri ya prostate ni imwe muri kanseri zibasira ab`igitsina gabo n`ubwo usanga ziboneka mubyiciro binyuranye birimo kanseri ikura gahoro gahoro ikaba yasaba gusa ubuvuzi bworoheje cyangwa ntinabusabe, ndetse hakaba na kanseri ikura vuba ndetse igakwirakwira muri prostate vuba icyakora hakaba hari amahirwe yokuba yavurwa igakira igihe igaragaye hakiri kare.

Nubwo ibitera iyi ndwara bitarasobanuka neza, abahanga muby`ubuzima bemezako hari abantu bamwe bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara kurusha abandi barimo abakuze, abigeze kugira abarwayi b`iyindwara mumuryango wabo ndetse n`abagabo babyibushye bikabije.

Aba bahanga kandi bakomeza batanga inama zokwirinda iyi ndwara hitabwa kuri ibi bikurikira:

  1. Gufata amafunguro atabangamira ubuzima arimo imboga n`imbuto, ibinyampeke ndetse n`ibindi biribwa bitarimo amavuta menshi.
  2. Gufata kenshi ibyo kurya bikungahaye kuri vitamine zitandukanye
  3. Gukora kenshi imyitozo ngorora mubiri
  4. Kugerageza kugabanya ibiro niba bikabije ndetse nokureba uko wagumana ibyo ufite niba biri murugero rwiza.
  5. Kuba wajya kwa muganga kwipimisha kugirango umenye uko uhagaze ndetse ukabaza na muganga izindi nama zokwirinda.

Igitangaje kurusha ibindi, nuko ubushakashatsi buherutse gukorerwa mugihugu cy`ubushinwa  (bwasohotse mukinyamakuru cyitwa le Journal of Sexual Medecine) bwagaragaje isano ikomeye ndetse n`ibyago  hagati y`indwara ya kanseri ya prostate n`inshuro umugabo ashobora kurangiza (Ejaculation) mucyumweru.

Nubwo hari ubundi bushakashatsi bwabanje bugaragazako kurangiza kenshi bitanga amahirwe yo kutarwara iyi kanseri, Ubu bushakashatsi bwo bwerekanyeko kugirango abagabo birinde iyi kanseri bagombye kurangiza gusa inshuro hagati y`2 kugeza kunshuro 4 mucyumweru.

Ikindi ubu bushakashatsi bwatunze agatoki n`umubare w`abantu bashobora gukorana imibonanao mpuza bitsina n`umugabo umwe. Ahangaha bivugwako uko umuntu akorana imibonano mpuzabitsina n`abantu benshi batandukanye arinako yiyongerera ibyago byokurwara kanseri ya prostate kuburyo umuntu uryamana n`abantu bagera mu icumi ibyago byo kurwara byikuba inshuro 1,1.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here