Birakureba niba ukoresha imbuga nkoranya mbaga z`AMAREBE! Nawe ubyitondere
Bakunzi bacu,
ntiduhwema kubashimira uko muhorana natwe yaba mugukurikira amakuru tubagezaho,mubitekerezo n’inama muduha ariko na cyane cyane mukutubwira umusaruro ugenda uva mumakuru anyuzwa kurubuga rw’amarebe ndetse n`indi mirongo irushamikiyeho.
NKuko dusanzwe tubikora,twongeye gufata aka kanya ngo tubibutse uko twakomeza kubyaza umusaruro urubuga rw’amarebe ndetse n’imirongo irushamikiyeho ariko hatagize uhutazwa cyangwa uriganywa by’umwihariko muri iyi minsi ubujura n’ubutekamutwe bwifashishije ikorana buhanga bigenda bifata indi ntera.
Ni muri urwo rwego tukwibutsa ibi bikurikira:
- Urubuga AMAREBE.COM ntabwo rutanga akazi ahubwo rukumenyesha kubuntu aho barimo bashaka abakozi kuburyo nyuma yokureba ibisabwa nawe wagerageza amahirwe ugatanga ubusabe bwawe.
2. Groups z’amarebe zikorera kuri WhatsApp ni groups zandikwaho na admins gusa (mukwirinda abashobora kuzikoresha icyo zitashyiriweho) zikaba zinyuzwaho amakuru aranga akazi cyangwa izindi nkuru z’ingenzi kuri bose.
3. Kujya cyangwa kuva kuri izi groups biremewe, bikorwa kubushake ukoresheje link ya group ukandaho kandi ntakiguzi bisaba.
4. Ibukako amakuru atangirwa kuri groups z’amarebe yose atangirwa ubuntu.
5. Nubwo hashobora kuba abakwiyitirira izi groups bakaba bagira uwo basaba ikintu runaka cyangwa se bakakimusezeranya bagamije kumushuka cyangwa kumutekera umutwe mubundi buryo, turakugira inama yokutazigera ubaha umwanya habe no kubatega amatwi kuko ntabutumwa nabumwe amarebe ajya atanga mugikari budaciye kuri groups. Abo rwose ntaho bahuriye n`amarebe, kubaha umwanya nokumva ibyo bakubwira,ni icyemezo uzafata kugiti cyawe kandi ukiyemeza kwakira n`ingaruka byakugirira.
6. Turakugira inama kandi yo kudaha umwanya uwariwe wese wagusaba amafaranga; ubucuti, nimero yawe ya Bank account cyangwa ibyangombwa runaka agusezeranya akazi,schoraships,Visa, gukorana business etc ahubwo ukazajya uca munzira ziba zatanzwe mu itangazo maze ugatanga ubusabe bwawe.
7. Igihe hagize umuntu ukwandikira aciye mugikari akakubwirako yabonye number yawe kuri group y’amarebe,turakwibutsa kumwima umwanya ariko ukanabitumenyesha ukaduha na number ye agahita akurwa kurubuga ntanteguza igihe koko nawe yaba arubaho.
Indi nkuru bijyanye:
Turabashimiye.
















