Aya mabanga 5 ni ingenzi niba ushaka kugira urukundo rw’igihe kirekire

0
2259

Birashoboka ko wigeze kumva bivugwa ngo guhora mubintu bimwe bibishya urukundo, ariko muri iyi nkuru turakumenera amabanga 5 y’ibintu wajya ukora murukundo bigatuma rumara igihe kirekire kandi ntibifatwe nk’akamenyero!

1. Gushimirana

Nibyo koko abakundana benshi bakunda gushimirana, nyamara ugasanga bagomba gutegereza iminsi idasanzwe nk’umunsi w’amavuko, umunsi w’abakundana cyangwa indi minsi mikuru ngo babone uko bashimira abo bakunda.

Ariko burya, gushimira unukunzi wawe ntibyakagombye gusaba ibihambaye gusa. Burya wanakoresha utugambo twiza kandi dutoya, impano zidahenze cyangwa ibimenyetso bimwerekako wishimiye ibyo yakoze.

Ibuka kandi ko atari ngombwa kubanza gutegereza ko umukunzi wawe agukorera ibyiza ngo uzabone kumwishyura. Burya nawe wamutanga!




2. Ihimbire udushya uzajya ukorera uwo ukunda

Birumvikana abantu ntibakunda ibintu bimwe, ariko nawe wakwihimbira utuntu tworoheje wajya ukorera umukunzi wawe maze akajya anadukumbura mugihe mutari kumwe.

Ushobora kwiyemeza kutazigera ujya kumeza atari yaza, kumurindira ngo mujyane gukarama, kuba utajya kuryama umusize, kumwandikira icyo ushaka kumubwira maze agapapuro ukagahisha aho arakabona kamutunguye, kumwifuriza kuryoherwa n’utundi twinshi.

3. Ntukarambirwe gukora kumukunzi wawe.

Guha utu bizu no guhobera kenshi umukunzi wawe burya bimwerekako umwitayeho. Ibuka kandi ko bidakora kumubiri gusa, ahubwo binamukora kumutima.

Nubwo benshi batekerezako gukorakora umukunzi wawe bishobora kuzamura ibindi bitekerezo ariko burya ni ikimenyetso cyiza cy’uko yaragukumbuye, akwitayeho, akuri hafi ndetse yiteguye nokuba yakurinda icyaguhungabanya cyose.

4. Nimugerageze muryamire kandi mubyukire rimwe.

Turabiziko iri banga hari abo ritapfa korohera kubera imiterere y’akazi bakora kabone niyo baba babana .Nyamara ibi ntibikuyeho ko ari ingenzi cyane mukubaka urukundo rukomeye.

Mubashije kubikora, byabafasha cyane gutegana amatwi, kuba mwasengana, kwigana ijambo ry’Imana, gutegurira hamwe gahunda y’umunsi n’ibindi byabafasha gukundana mwishimye.

5. Iga gutungura umujunzi wawe

Kabone nubwo waba udafite umwanya uhagije kubera akazi ukora, ariko gerageza ubonere umukunzi wawe umwanya.

Burya wamutunguza amagambo meza amutaka, wamukorera umurimo yaraziko ari bwikorere n’utundi nkutwo turushaho gutuma abonako umwitayeho. Ibi nabyo bizatuma aguhozaho umutima kandi agire imbaraga ko akunzwe.

Inzindi nkurua bijyanye wasoma

1. Ayamagambo nubwo arimato wayabwira umukunzi wawe akishima.

2. Impamvu 6 zipfuye zagushyira mumazi abira igihe uzishingiyeho ukubaka urugo




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here