Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda wahoze akina muri Angola muri ekipe ya Petro Atletico, byarangiye asinye amasezerano yo gukinira APR FC mugihe kingana n’imyaka 2 akaba yatanzweho agera kubihumbi 40,000 by’amadolari y`amanyamerika ni ukuvuga akabakaba miliyoni 39 n’imisago z`amafaranga y`u Rwanda.
Nkuko tubikesha ibinyamakuru ndetse n’amaradio bitandukanye byahano mu Rwanda, uyu Jacques yaba agiye kujya ahembwa asaga miliyoni 3 z’amanyarwanda cyangwa se amadolari 3,500 muri kwezi.
Tuyisenge Jacques wakiniye iyi Atletico igihe kingana n’umwaka umwe gusa, muri kanama ku ya 24 uyu mwaka nibwo uyu rutahizamu yatangaje abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze ko atakibarizwa muri iyi ekipe ya Atletico.
Tuyisenge yasezeye Atletico muri aya magamboati:“Ndabashimira ku mahirwe mwampaye yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye bukomeye nagize bwo kubana namwe. Mwarakoze kuba mwarampaye amahirwe yo kuzamurira urwego rwanjye hano. Mbifurije ibyiza mu rugendo rugikomeza”.
Akimara kwandika ibi nibwo ama ekipe menshi yahise yifuza kugirana ibiganiro nawe gusa birangiye ikipe ya APR FC imwegukanye mugihe kingana n’imyaka 2.
Izindi nkuru bijyanye wasoma
1. Rayon Sports: Maxime arashaka kurega Rayon Sports kuri sheki (cheque) bamuhaye itazigamiye!
2. Christiano Ronaldo nawe yateye ivi asaba Georgina Rodriguez ko babana akaramata!
3.Nyakubahwa Perezida Kagame yagize icyo avuga kubijyanye n’ahazaza ha Arsenal 2020-21.