Nkuko tubimenyereye mumuco wa Kinyarwanda ndetse n`ahandi henshi ku isi,umwana iyo amaze kuvuka ahabwa izina rizamutandukanya n`abandi,bakamuhamagara,rikamuha umwanya mumuryango mbese rikamugira uwo ariwe.
Iyo urebye neza usanga iri zina umwana ahabwa rishobora gufatwa hagendewe kubintu byinshi birimo uko ababyeyi b`uyu mwana bamerewe muri icyo gihe,icyo bifuriza umwana mubihe bizaza n`ibindi.
Muri iyi nkuru twashatse kubibutsa ko hari nabita abana babo amazina mabi,atangaje,cyangwa se adafite igisobanuro kubera impamvu zitandukanye zirimo ubumenyi bukeya,kutabyitaho,kwigana abandi nizindi.
Hano twabateguriye amwe muri ayo mazina ngo mutazita abana amazina ari muri urwo rwego tumaze kuvuga hejuru.
- Bapfakubyara,
- Baragapfusha,
- Gendubice,
- Bapfakurera,
- Ndimubanzi,
- Bagwanabi
- Ntuzafashe n`ayandi
Twibukeko izina ariryo muntu!!
Mugire amahoro
Byanditswe na Jado Nsenga