Umwami Mswati III wa Swaziland (Eswatini) yavutse taliki ya 19 mata mu mwaka 1968 avukira ahitwa Manzini muri Swaziland (Eswatini), uyu Muswati III avuka mu muryango w’ibwami witwa Swazi, yavutse ku mwami witwaga Sobhuza II ndetse na nyina witwaga Ntfombi Tfwala.
Uyu Muswati wa III wemera ndetse akanasengera mwitorero rya Gikristo yaje guhabwa izina nk’igikomangoma cyari cyambaye ikamba ryitwa “Makhosetive” bisobanuye ngo umwami w’amahanga yose (King of all nations)
Uyu mwami yaje kwima ingoma mu mwaka 1986 nyuma y’imyaka 18 yarafite y’amavuko ndetse ubu igihugu cye kikaba aricyo gihugu cyonyine muri Afrika kiyoboye n’ingoma ya cyami.
Muswati III uyu uvugwaho kugira abagore benshi ubu bivugwa ko amaze gutandukana n’abagore 3 mu bagore barenga 15 ndetse n’abana barenga 30 afite.
Umwami Muswati III kugeza ubu niwe muyobozi wa Swazland (Eswatini) ku myaka ye 50 y’amavuko. Bikaba bivugwa ko gushaka umugore mushya kw’uyu mwami ari igikorwa ngaruka mwaka aho mu gihugu cya Swazland bakora umunsi mukuru w’umuco bagatoranya umukobwa mwiza, ukiri muto ksndi w’isugi bakamuha umwami nk’umugore wiyongera kubari bahari.
Ibi rero uyumwami akaba ashobora kuba abikomora kumubyeyi we kuko yaje gupfa afite abagore basaga 60 ndetse n’abana barenga 210 mugihe kingana n’imyaka 50 yonyine.
N.B: Amateka y’umwami Mswati III ni menshi cyane gusa twagerageje kubakorera inshamake yayo, niba hari igitekerezo, icyifuzo cyangwa inyunganizi watwandikira kumbuga dukoresha.