Amakosa ugomba kwirinda mugihe ushyira umuriro muri telephone yawe

0
11227

Uko iminsi igenda itambuka niko telefone irushaho kuba igikoresho kimenyerewe kandi gikoreshwa nabenshi mubice byinshi by`isi ndetse no mugihugu cyacu cy`u Rwanda ari nako irushaho koroshya akazi kacu kaburi munsi ndetse no kongera ubusabane ndetse nihanahana ryamakuru.

Muri iyi nkuru, amarebe.com yabateguriye amakosa atandukanye tugomba kwirinda mugihe dushyira umuriro muri telefone zacu (Ibyo twita gucaginga/Chargement cyangwa se charging) murwego rwo gukomeza kubungabunga imikorere myiza y`icyo gikoresho cy`ingirakamaro.

Amwe mumafoto yakuwe kuri murandasi

1. Murwego rwo kutangiza batiri ya telefone yawe igihe ikiri nshyashya, nibyiza kubanza ukayicaginga ikuzura neza mbere yuko utangira kuyikoresha kuko ubundi telefone ikora neza igihe ifite umuriro uri hejuru ya 40% ariko utarenze 80%2.

2. Sibyiza gukoresha telefone yawe igihe iri kumuriro kuko uretse no kuba bishobora kugira ingaruka mbi kubuzima bwawe kubera ubwinshi bw`imbaraga zitwa radiations, ariko binatuma batiri yawe ishyuha cyane kuberako biyitwara umwanya munini mukuzura.

3. Ntukwiriye gukoresha chargeur ubonye iyo ariyo yose mugushyira umuriro muri telefone yawe kuko bishobora kukwangiriza batiri bitewe nuko imbaraga za chargeur urimo gukoresha zishobora kuba zitandukanye n`izo batiri yawe ikeneye. Ibyiza ni ugukoresha chargeur y`ubwoko bumwe na telefone yawe.

4. Ntukwiriye kugira ubwoba bwo kongera umuriro muri telefone yawe igihe cyose ubonye wagabanutse, aho kurindirako ubanza gushiramo .

5. Kutaraza telefone yawe kumuriro kuberako ibi bishobora gutuma yuzura cyane nyamara batiri ikora neza iyo ifite umuriro utarenze 80% nkuko twabivuze haruguru. Ibi bikaba byongera amahirwe yo kumara igihe kinini kwa batiri.

6. Ntukwiriye kwemera ibitekerezo bya bamwe bavuga ko gushyira batiri za telefone zabo mubyuma bikonjesha bituma zimara igihe kinini bakirengagizako ahubwo bishobora kukwangiriza telefone bitaretse no kuba byaguteza impanuka ziturutse kumashanyarazi

7. Ntukwiriye gusiga chargeur yawe kumuriro mugihe nta telefone yawe iriho kuko bishobora kuguteza impanuka nk`igihe iyo chargeur ikoze mumazi

8. Reka kwemera ibitekerezo byabamwe bavugako gukoresha internet byica batiri. Nibyo koko hari ibyo dukoresha telefone zacu bikazisaba gukoresha ingufu nyinshi byanatuma umuriro washira vuba, ariko ukwiriye kumenyako uko washira ukoresheje internet arinako washira wumvise umuziki cyangwa se wayikoresheje indi mirimo itandukanye.

9. Murwego rwo gukoresha neza batiri yawe, nibyiza ko ufunga porogaramu zimwe na zimwe utarimo gukoreshwa muri uwo mwanya zirimo nka bluetoth, GPS, Wi-Fi n`izindi

10. Gerageza urinde telefone yawe kujya ahantu hakonje cyane cyangwa se hashyushye cyane kuko nabyo bigira ingaruka mugushiramo umuriro vuba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here