Amakosa 6 ukwiriye kwirinda nyuma yo kwiyogosha kumyanya y`ibanga!

0
5114

Bakunzi b’amarebe.com, nkuko tumenyereye imvugo igira iti  << isuku ni isoko y’ubuzima >> Kwiyogoshesha (Kumutwe, kumyanya y`ibanga, mukwaha, ubwanwa, ndetse n’ubundi bwoya aho bwaba buri hose kumubiri ni kimwe mubikorwa by’isuku umuntu agomba kwitaho murwego rwo kwigirira isuku.




Iki gikorwa usanga gikorwa hifashishijwe ibikoresho bitandukanye birimo urwembe, imakasi, imashini ndetse n’imiti itandukanye inashobora guteza ibyago bikomeye uwayikoresheje.

Muri iyi nkuru rero twabateguriye ibyago mushobora guhura nabyo igihe mutitondeye uburyo mwogosha kumyanya y`ibanga.

1 Irinde gukora imibonano mpuzabitsina  mbere y’amasaha 24 umaze kwiyogosha kumyanya y’ibanga.

Ibi bikaba aringenzi cyane kubantu b’igitsinagore bakunda gukoresha amavuta/produit  yomubwoko bwa CIRE mukwiyogosha kumyanya y’ibanga yaba bamaraho cyangwa basigaho ubwoya bukeya bizwi nka (maillot brésilienne).

Ibi bikaba bifasha kwirinda ikintu cyose cyakora aho bamaze kogosha kuko haba hamaze koroshywa cyane nayo mavuta arinabyo bishobora gutera ubwoya bumwe nabumwe kutazamuka ahubwo bugakurira imbere mumubiri, bikaba byagutera ububabare kuruhu, ugasanga rwatukuye ndetse rimwe narimwe hakazamo namashyira.

  1. Kubijyanye n`ubushyuhe.




Kuberako ubushyuhe butuma uruhu rurushaho koroha, nibyiza kwirinda koga amazi ashyushye (mu ibase cyangwa douche) ndetse na sawuna (Saunas) nyuma yo kogosha imyanya y`ibanga kuberako birushaho guca intege uruhu cyane cyane aho wamaze kogosha hanamaze koroshywa cyane nayamavuta twavuze haruguru.

Tubibutse ko kandi kogosha ubwoya bwo kumyanya ndangagistina gore byongerera iyomyanya ibyago byo kugira infecions ziterwa na bagiteri (Bacteries) zihisha mubwogero cyangwa muma pisine.

  1. Kubujyanye n`imyitozo ngororamubiri (Sport)

Kuberako imyunyu iva mubyuya ishobora kwangiza uruhu rwogoshwe ako kanya bikaba byagutera infection, nibyiza kudakora sporo nyinshi mugihe umaze kogosha kumyanya ndangagitsina. Irinde kandi gukora imyitozo yo kwiruka ndetse no gukoresha igare mukwirinda gukubana kw`amaguru.

  1. Gukuba uruhu 

Nibyiza kuba wakuba aho ugiye kogosha hagamijwe gukuraho akabiri k`inyuma twakwita nkakanduye mbere yicyo gikorwa . Ibi bizarinda ko hari ubwoya bwazakurira mumubiri ndetse binagabanye ububabare igihe urimo kwiyogosha.

Icyakora ntukongere gukuba aho wamaze kogosha mugihe wakoresheje yamavuta twavuze ya cire kuko ubwayo aba yamaze kuhoroshya bikaba rero byakwangiza uruhu.

  1. Gukoresha za parufe (Parfums)




Irinde gukoresha za parufe, amasabune n`anadi mavuta bikaze  kuko bishobora kurushaho guca intege uruhu ndetse bikakongerera ububabare.

  1. Ibijyanye n`imyambaro.

Irinde kwambara imyenda igufashe kugirango udatutubikana cyane ndetse ikagenda yikuba aho wamaze kwiyogosha. Nibyiza kwambara imyenda irekuye nk`ikanzu cyangwa amapantaro arekuye . Bibaye bikoze muri koto (coton) byaba ari akarusho.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here