ITANGAZO
AMAHUGURWA ATEGANYIRIJWE ABAKOBWA N’ABAGORE MU BYEREKEYE GUTANGIZA NO GUCUNGA NEZA UMUSHINGA UBYARA INYUNGU NO GUKORESHA IKORANABUHANGA
FAWE Rwanda, ku nkunga ya UN Women Rwanda, yatangiye Rwanda Career Women’s Centre, ifite intego yo kungura ubumenyi n’ubushobozi abagore n’abakobwa binyuze mu kubahugura kugirango babashe gukora imishinga ibyara inyungu cyangwa bashobore guhatana ku isoko ry’umurimo. Iki kigo kizatanga amahugurwa ku byerekeye imiyoborere no kwigirira icyizere (leadership skills), kuba rwiyemezamirimo w’umwuga, (entrepreneurship and business develpment), ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga umushinga (digital skills) .
Ni muri urwo rwego, ku nkunga yahawe na “La Francophonie” , FAWE Rwanda ishaka guhugura abakobwa n’abagore bafite hagati y’imyaka 21 na 35 y’amavuko bujuje ibi bikurikira:
- Kuba uri Umunyarwandakazi kandi ufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21 na 35
- Kuba utuye mu Mujyi wa Kigali
- Kuba wararangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) mu ishami ry’imyuga (TVET) cyangwa wararangije muri VTC kandi warahawe impamyabushobozi (certificate)
- Gutanga Fotokopi ya certificate ya TVET cyangwa VTC
- Gutanga Fotokopi y’indangamuntu
- Kuba ubu ufite umushinga ugendanye n’ibyo wize ukwinjiriza inyungu
- Gutanga Urwandiko rusobanura impamvu usaba aya mahugurwa rwandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FAWE Rwanda, mu nyubako ya REB iri i Remera bitarenze itariki 20 Gashyantare 2021.
- Kuzuza inyandiko iri ku mugereka w’iyi baruwa.
- Kuba wiyemeje kuzakurikirana amahugurwa ukayarangiza
Aya mahugurwa azamara ukwezi kumwe.
.Inyungu z’ aya mahugurwa:
- Kugira ubumenyi mu kunoza umushinga hagamijwe kugira imikorere iboneye n’inyungu
- Kugira ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kubungabunga imari yawe, no kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa;
- Gukoresha ikoranabuhanga ukoresheje murandasi no kubikoresha mw’imenyekanisha ry’imisoro, nibindi;
- Guhuzwa n’ibigo by’mari bifasha imishinga
- Guhuzwa n’abagore barwiyemezamirimo babigize umwuga kugirango babasangize ku bunararibonye bwabo
Ku mugereka w’iyi nyandiko shyiraho ibi bikurikira byavuzwe haruguru:
- Fotokopi y’indangamuntu
- Fotokopi ya certificate ya TVET cyangwa VTC
- Urwandiko rusobanura impamvu usaba aya mahugurwa rwandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FAWE Rwanda.
Inyandiko isaba yandikirwa Umuhuzabikorwa FAWE Rwanda i Remera mu nyubako za REB, ikoherezwa kuri izi email zikurikira: tmutabazi@fawerwa.org ugaha copi jkobusingye@fawerwa.org na robertmurenzi425@gmail.com bitarenze ku itariki ya 24 Gashyantare 2021. Ku bindi bisobanuro wabaza kuri tel 0788423170.
Icyitonderwa: Abatoranyijwe bazamenyeshwa amatariki naho amahugurwa azabera nyuma y’ijonjora. FAWE Rwanda izabishyurira byose bigendanye n’amahugurwa uretse icumbi.
Antonia Mutoro
Umuhuzabikorwa
FAWE Rwanda
Kanda hano usome itangazo mukinyarwanda