Amahirwe yo gupiganirwa Isoko ryo Kugemura Ibikoresho muri Rwanda Development Organization(RDO) Gufungura amabaruwa y’ipiganwa ry’isoko bizaba kuwa 26/11/2021 saa tanu za mugitondo (11h00’)

0
880

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ku nkunga y’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, WFP cyangwa PAM, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kubika no gufata neza umusaruro w’ ibikomoka ku buhinzi. Ibyo bikoresho ni ibi bikurikira:

  • Amakureti cyangwa amakaziye 460 yo gusaruriramo imbuto n’imboga (460 fruit and vegetable plastic foldable crates)
  • Etajeri zikoze mu giti 56 (56 wooden made shelves with 3 stairs / levels)
  • Shitingi 390 (390 tarpaulins)

Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari rwiyemezamirimo ubizobereyemo yaba ikigo (company) cyangwa umuntu ku giti cye, agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Dosiye irambuye irebana n’amabwiriza y’iri soko (DAO) iboneka kuri RDO guhera ku itariki ya 18/11/2021 kugeza 25/11/2021 herekanywe Bordereau ya banki y’amafaranga 5,000 Frw atangwa kuri Konti No : 00004-01301201843-19 ya RDO iri muri COGEBANQUE.

Dosiye zipiganira iri soko zizakirwa guhera kuwa 19/11/2021  kugeza kuwa 26/11/2021 saa yine n’igice za mugitondo ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).

Gufungura amabaruwa y’ipiganwa ry’isoko bizaba kuwa 26/11/2021 saa tanu  za mugitondo (11h00’) ku biro bya RDO.

Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 17/11/2021.

RWIBASIRA Eugene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here