Amahirwe yo Guhabwa igishoro kuri ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore: 01-30/09/2024

0
7234

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku bufatanye n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe Iterambere (Enabel), igiye gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi binyuze mu marushwanwa y’imishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa cyangwa se ibitekerezo byavamo imishinga.

Aya mahirwe agenewe urubyiruko (abakobwa n’abahungu) n’abategarugori bafite ibitekerezo cyangwa imishinga bigamije guhanga udushya n’umurimo binyuze mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse n’inganda ntoya n’iziciriritse.

Muri ibyo bihembo harimo gutanga igishoro ku mishinga y’abantu bikorera ku giti cyabo, amakoperative cyangwa ibigo by’ubucuruzi izahiga indi.


Ibihembo bigabanyije mu byiciro bikurikira:

  • Icyiciro cya mbere: Umuntu ku giti cye ufite umushinga usanzwe ushyirwa mu bikorwa cyangwa igitekerezo cy’umushinga kandi atarigeze ahabwa indi nkunga ya leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu myaka ibiri ishize. Agomba kuba afite igishoro kitarenze amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 300 (300,000RWF).
  • Icyiciro cya kabiri: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore. Bagomba kuba batarahawe inkunga na leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, bakagira nibura umukozi umwe uhoraho, kandi bakagira umusaruro uva kuri RWF 5,000,000 kugeza kuri RWF 8,000,000 ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy’amezi atandatu ashize.
  • Icyiciro cya gatatu: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore bimaze nibura imyaka ibiri bikora, bifite abakozi batatu bahoraho, kandi byinjiza umusaruro (igicuruzo) uri hagati ya 6,000,000 RWF kugeza kuri 10,000,000 RWF ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

Urashaka kwiyandikisha? Kanda ku cyiciro ubarizwamo muri ibi bikurikira:

Kwiyandikisha biteganyijwe kuva tariki 01 kugeza kuya 30/09/2024.

Kanda hano urebe iri tangazo kurubuga rwa MINICOM










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here