Amahirwe y’akazi (Rangers) in Akagera, Nyungwe, Volcanoes and Gishwati-Mukura National Parks muri Nyungwe Management Company Ltd (Deadline: 24 Gashyantare 2022)

0
3163

VACANCY ANNOUNCEMENT

Rwanda Development Board (RDB) is seeking to recruit suitable Rwandan candidates to fill the vacant posts of Rangers in Akagera, Nyungwe, Volcanoes, and Gishwati-Mukura National Parks.

JOB TITLE: Rangers (Akagera, Nyungwe, Volcanoes and Gishwati-Mukura National Parks)

REPORTING TO: Law Enforcement Warden

PURPOSE OF THE JOB:

The Rangers will be primarily responsible for conducting law enforcement, securing the integrity and keeping the security of the park through land, water, and sometimes air patrols and monitoring of wildlife in the field while at the same time performing related side duties among them fire management, electric and other fences’  monitoring and tracking of particular species and all the Rangers will be reporting to the Law Enforcement Warden.

DUTIES AND RESPONSIBILITIES

  • Carry out patrols according to plans and instructions
  • Detect and counteract illegal activities as well as report the same immediately
  • Monitor key indicators for illegal activities and wildlife observations, using GPS units
  • Carry out duties related to fire management
  • Keep monitoring the buffer wall at the Volcanoes National Park and Work closely with the electric fence attendants (for Akagera)
  • Carry out problem animal control duties

REQUIRED KNOWLEDGE AND SKILLS 

The interested candidates should have a minimum of Senior Six of Secondary School Education or TVET and be aged between 18-25years. A University Degree and related pieces of training will be a plus. Qualifying female candidates are highly encouraged to apply.

Required competencies 

  • Strong physical abilities and perfect fitness
  • Empathy for bush and nature work
  • Strict compliance and abidance to high standard discipline
  • Ability to perform demanding and flexible work, during day and night time
  • Integrity; inter-personal skills
  • Good analytical and problem-solving skills
  • Good communication and reporting skills
  • Demonstrated ability to operate effectively as part of the team
  • Ability to work in remote or isolated areas,
  • Ability to work under pressure and overtime

Not to have been definitively sentenced to a term of imprisonment equal to or exceeding six (6) months.

Added advantage

  • Knowledge and experience of GPS use
  • Bushcraft and survival skills
  • Skills in First aid
  • Motorcycle driving license
  • Having worked under security organs

Languages: 

Fluency in Kinyarwanda and either English or French.

HOW TO APPLY 

Interested and well-qualified candidates are advised to forward an Application letter, certified copies of their academic qualifications, a Curriculum Vitae, National ID/Passport, a medical certificate, and a copy of the criminal record certificate, through recruitment.rangers@rdb.rw copying amc.recruit@africanparks.org. Please note that all attachments should be in PDF, JPEG, or TIF format.

Only candidates with the needed qualifications and relevant experience will be shortlisted and contacted for further recruitment processes.

The deadline for applications submission is on Thursday, February 24th, 2022 at 5:00 PM

Done at Kigali on 10th February 2022

Joseph Cedrick NSENGIYUMVA

Chief Financial Officer

ITANGAZO RY’ AKAZI

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rurifuza guha Abanyarwanda babyifuza kandi babifitiye ubushobozi akazi ko kurinda Pariki y’Akagera, Nyungwe, Gishwati-Mukura ndetse n’apariki y’ibirunga.

INYITO Y’AKAZI: Abarinzi ba Pariki

UBAKURIYE MU KAZI: Umuyobozi ushinzwe Umutekano wa Pariki

IKIGAMIJWE MU KAZI:

Umukozi ushinzwe kurinda Pariki, akuriwe n’Umuyobozi ushinzwe Umutekano wa Pariki, azaba ashinzwe cyane cyane gukora ibijyanye no kurinda umutekano n’ ubusugire bwa Pariki, kimwe n’indi mirimo ashobora gusabwa gukora irimo gukurikirana imibereho y’ibinyabuzima bya Pariki no kugenzura inkongi y’umuriro.

INSHINGANO Z’ UMUKOZI :

  • Gucunga umutekano wa Pariki hakurikijwe gahunda n’amabwiriza byatanzwe
  • Kugenzura no kurwanya ibikorwa bibujijwe muri Pariki
  • Gukurikirana ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bibangamira Pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima hifashishijwe ibikoresho nka  GPS ndetse nibindi bitandukanye.
  • Gukora imirimo ijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
  • Gufatanya kenshi n’itsinda rishinzwe kugenzura uruzitiro rwa Pariki (mu Kagera).
  • Gukora imirimo ijyanye no guhangana n’ibibazo biterwa n’inyamanswa mu baturiye Pariki.

UBUMENYI N’UBUSHOBOZI BIKENEWE:

Abifuza akazi bagomba kuba barize nibura imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye cyangwa imyuga (TVET), kandi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25. Abari n’Abategarugori bujuje ibisabwa barashishikarizwa gusaba.

Ubushobozi bukenewe:

  • Kuba afite imbaraga kandi akomeye
  • Kuba ashobora gukorera mu ishyamba no mu gasozi
  • Kuba arangwa n’ikinyabupfura no kubaha
  • Kuba ashobora gukora akazi gasaba imbaraga no kwihangana, haba ku manywa cyangwa nijoro
  • Kugira imico myiza no kubanira neza abandi
  • Kumenya gusesengura ibibazo no kubishakira umuti
  • Kuba ashobora gutanga amakuru neza no gukora raporo
  • Kuba agaragaza ubushobozi bwo gukora neza afatanyije n’abandi mu matsinda
  • Kuba abasha gukorera kure cyangwa ahantu hitaruye cyane
  • Kuba ashobora gukora akazi kenshi kihutirwa, ndetse na nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi igihe bibaye ngombwa
  • Kuba atarakatiwe burundu igihani cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6).

Ibindi byatanga amahirwe (kubigira byaba ari akarusho):

  • Kuba azi kandi amenyereye gukoresha igikoresho cya GPS
  • Kuba yarahuguriwe gukorera mu ishyamba no kwirwanaho
  • Kuba yarahuguriwe Ubutabazi bw’ibanze
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ipikipiki
  • Kuba yarigeze akorana n’urwego rucunga umutekano

Ubumenyi mu ndimi:

Kuba ashobora gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda na rumwe mu zindi ndimi zemewe zikoreshwa mu Rwanda, nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.

UBURYO BWO GUSABA AKAZI:

Abakandida babyifuza kandi bujuje ibisabwa : Ibaruwa isaba akazi ; Fotokopi y’impamyabushobozi cyangwa seritifika y’amashuri yize biriho umukono wa Noteri ; Umwirondoro ; Fotokopi y’Irangamuntu cyangwa Pasiporo ; Icyemezo cy’Ubuzima bwiza gitangwa na muganga n’i  cyemezo cyo kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu barasabwa kohereza dosiye zabo bakoresheje uburyo bwa mudasobwa, babyohereza kuri E-mail: recruitment.rangers@rdb.rw bahaye kopi amc.recruit@africanparks.org .

Icyitonderwa: Ibyoherezwa byose ku buryo bwa mudasobwa bigomba kuba biri mu buryo bwa PDF, JPEG cyangwa TIF.

Turabamenyesha kandi ko abakandida bujuje ibisabwa, bakanagira ubumenyi bukenewe ari bo bazahamagarirwa gukora ikizamini.

Italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi ni kuwa kane tariki 24 Gashyantare 2022, Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Gashyantare 2022

Joseph Cedrick NSENGIYUMVA

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari






LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here