Amagambo ateye agahinda Vanessa Bryant umugore wa Kobe Bryant amaze gutangaza kurupfu rw’umugabowe

0
1514

Vanessa Bryant, umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant  yashoboye kugira icyo atangaza bwambere kuri uyu wagatatu, iminsi 3 nyuma yokubura umugabo we n’umwana we w’umukobwa  Gianna “Gigi” Bryant warufite imyaka 13 mumpanuka ya kajugujugu yaguyemo n’abandi bantu 7.




Abicishije kurukuta rwe rwa Instagram, yashimiye cyane abakomeje kumufata mumugongo  nokumwihangaisha muri aya magambo.

<< Turabashimiye kunkomezi zanyu, mubyukuri twari tuzikeneye.Twahungabanijwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Kobe, umugabo wanjye nakundaga akaba na papa w’abana bacu, ndetse n’umukobwa wacu kandi mwiza Gianna, umuvandimwe wa Natalia, Bianka na Capri >>




Yakomeje agira ati << ubu ntitwabona amagambo ahagije yo gusobanura umubabaro dufite, gusa nziko yaba Kobe ndetse na Gigi bari baziko tubakunda . Byari umugisha ukomeye kubagira mubuzima bwacu. Twifuzaga guhorana nabo >>




Uyu mugore akaba avugako kubura umugabowe ndetse n’umukobwa wabo Gigi, bibaye kubura umugisha hakiri kare.

Ubu butumwa bukaba bwagaragaye nyuma y’amasaha make uyu mugore amaze kwemerako urukuta rwe rugaragarira abantu bose ndetse agahita anakoresha ifoto ya Kobe na Gigi kuri profile ye.




Tubibutse ko bibaye ubwambere Bryant agize icyo atangaza kumugaragaro kurupfu rw’umugabo we n’umukobwa we. Uyu muryango kandi ukaba ufite abandi bana 3 aribo Natalia w’imyaka 17, Bianka imyaka 3, na Capri w’amezi 7.




Uyumugore yarongeye ati << Sinzi uko ubuzima bwacu buzamera nyuma y’uyu munsi, kandi simbona n’ishusho yabwo badahari. Gusa tuzakomeza tugerageze kuko Kobe na Gigi bazakomeza batumurikire tubone inzira >>

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here