Amagambo 18 wahamo impano umukobwa/umugore ukunda ukamwifuriza Noheli nziza n`umwaka mushya muhire

0
6254

Nubwo ibihe bigenda bihindagurika ndetse n`iminsi mikuru igatakaza uburyohe n`uburemere yahoranye, iminsi mikuru ya Noheli n`ubunani nanubu biracyari muminsi mikuru nyizihizwa ndetse ikanashimisha abatari bakeya ku isi. Kuba rero wagira icyo usangira n`abawe bikaba akarusho kuri iyiminsi.

Muri iyi nkuru, twakwegeranirije amagambo aryoshye cyane wabwira umukobwa/umugore ukunda maze akarushaho kuryoherwa n`iyi minsi mikuru nyamara utagombye nogutanga ibya Mirenge!

  1. Ntampano zindi nkeneye, kuko wambereye impano iruta izindi umuntu ashobora guhabwa. Ntacyandutira kuba hamwe n`uwo nkunda. Iminsi mikuru myiza nshuti.

2. Kukwifuriza ibyiza mbiherekeresheje utubizu twinshi; Kuba ngukunda birampagije. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire mukundwa.🌹🌹

3. Guhorana nawe birandyohera cyane ariko by`umwihariko gusangira nawe ibyiza bya Noheli n`ubunani. Ndagukunda cyane🌹🌹

2. Iminsi mikuru irandyohera cyane . Nishimirako mfite umuntu umpora iruhande akankunda kandi akampaagaciro.Nanjye ndagukunda kandi nkwifurije iminsi mikuru myiza.🌹🌹

3. Imana Irankunda cyane kukoyampaye umuntu unkunda kandi akaba igice cy`ubuzima bwanjye.Uwo muntu udasanzwe niwowe! Nkwifurije Noheli nziza.🌹🌹

4. Ndi umunyamahirwe akomeye kuko mfite umuryango n`inshuti ariko by`umwihariko nkagira umukobwa mwiza nkawe  unkunda. Nkwifurije Noheri Nziza.🌹🌹

5. Ntamuhungu mu isi undusha kubaho nishimye kuko ntawe undusha gukunda umukobwa mwiza nkawe. Warakoze kunkunda no kuguma hafi yanjye. Iminsi mikuru myiza.🌹🌹

6. Sinakagomye kubisubiramo kuko mbivuga kenshi, ariko ndifuzako umenya neza ko uri ikibasumba mubakobwa kandi ko ariwowe washoboye kumfatira bugwate mumutima wawe. Nkwifurije kuryoherwa n`iminsi mikuru.🌹🌹

7. Nari naragusezeranije kuguha impano y`iminsimikuru ariko ntibinkundiye. Urukundo ndimo ngukunda sinabona impano bihura. Keretse gukomeza kugukunda ndumva aribyo nguhayemo impano. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.🌹🌹

8. Urukundo ni impano ituruka mu ijuru ariko rukarushaho kuryoha iyo nkumva mumaboko yanjye. Ndagunda kandi cyane. Nkwifurije iminsi mikuru myiza.🌹🌹

9. Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye; wowe unyiyegamiza nkumva uturirimbo twa Noheli kandi ntabaririmbyi bahari. Nkwifurije Umwaka mushya muhire🌹🌹

10. Nkwifurije iminsi mikuru myiza;wowe mukobwa ubaruta bose; wowe wanyibiye umutima ukawuhisha murukundo rwawe. Uryoherwe kandi wiyiteho.🌹🌹

11. Ntakintu nagereranya nko kumeyako nkundwa n`umukobwa mwiza nkawe. Ntakinshimisha nkokubona useka. Noheli nziza mwamikazi w`umutima wanjye.🌹🌹

12. Kuri Noheli, nzaba ndimo nishimira ukuvuka kw`umukiza hamwe n`umuryango wanjye. Ndifuzako wazaza tugasangira ibyishimo by`iminsi mikuru. Ndagukunda.🌹🌹

13. Iyi Noheli ntisanzwe kuri njyewe. Nzaba nfite inshuti idasanzwe nzaba ndimo ntekereza. Nkwifurije Noheli nziza Mukundwa.🌹🌹

14. Yego aya ni amagambo nanditse, ariko ubutumwa burimo buvuye kundiba y`umutima wanjye kugirango nkwifurize Noheli nziza n`umwaka mushya muhire wowe n`abawe.🌹🌹

15. Dushobora kutazaba turi kumwe muri iyi minsi mikuru ariko wibukeko mumutima wanjye duhorana. Murukundo byose birashoboka, ntibizatubuza kwishimana nogusangira ibyiza bya Noheli n`ubunani.🌹🌹

16. Uri urukundo rwanjye kandi niwowe byose byanjye nifuza. Byose bimbera byiza iyo undihafi. Sinshidikanya ko urukundo rwacu ruzahoraho. Nkwifurije umwaka mushya muhire.🌹🌹

17. Uri impano ikomeye nabonye mubuzima ntari narigeze ntekereza. Wahindutse igice kinini cy`ubuzima bwanjye. Nzahora nshimira Imana Yakumpaye. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.🌹🌹

 










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here