Gukora urukundo ijoro ryose ni ibanga ryihariwe gusa n’abantu bakeya mugihe abandi babibona gusa muma filime. Muri iyinkuru twabateguriye inama zabafasha kwishimana n’abo mukunda ijoro ryose.
1. Fata igihe gihagije utegure gukora urukundo ijoro ryose.
Zirikana ko ibyishimo bitazanwa gusa no guhuza ibitsina, ahubwo umwanya munini nimuwuharire gutegurana. Wikwihutira igikorwa nyirizina kuko hari abagabo batinda kongera kugira ubushake nyuma yokurangiza ndetse n’ abagore bamwe bakaba badakunda gukora iki gikorwa inshuro irenze imwe.
2.Tinza bishoboka ibyishimo by’umukunzi wawe.
Niba kandi mutangiye igikorwa nyirizina, irinde cyane ko wafasha umukunzi wawe kugera kubyishimo bye byanyuma muburyo bwihuse. Zirikanako kugenda buhoro bizafasha umukunzi wawe kwishima cyane nyamara agumane ubushake bitume igikorwa cyanyu kimara umwanya uhagije kandi nawe utananiwe.
3. Guhindura uburyo (positions) mukoresha mugihe mukora urukundo.
Murwego rwokurushaho kuryoshya ijoro ryanyu, mwikwizirika kuri pozisiyo imwe, ahubwo nimwirekure mugerageze n’izindi bitewe nizibanogeye, ndetse nimubishaka mwimuke mujye n’ahandi nko kuntebe, kumeza n’ahandi. Ibi bizabarinda kurambirwa ndetse nokunanirwa.
4. Nimufate uturuhuko dutandukanye hagati mugikorwa.
Mushobora kujya kwiyuhagira; gusangira ifunguro ryoroheje; mushobora gusinzira akanya gato mupfumbatanye ibyo byose ariko mukomeza kubivanga na karese zitandukanye; ibyo bikaba byagufasha gusa nkutangiye bushyashya igikorwa kuburyo utamenya uko ijoro rikeye!