Amabanga akomeye kumiterere y’amaguru y’abakobwa/abagore

0
4930

Gusesengura imiterere y’amaguru y’abakobwa/Abagore  ni bumwe muburyo  bukoreshwa mukugaragaza imiterere  ndetse n’imico y’abakobwa/abagore by’umwihariko kubijyanye n’ubuzima bwabo bw’ibitsina. Ubushakashatsi bunyuranye bukaba bushyira amaguru y’abakobwa /abagore  mubwoko 4 nkuko tugiye kubibona.




Ubwoko bwambere, bugizwe n’amaguru yegeranye cyane guturuka hejuru ukageza hasi, kuburyo hagati yayo haba harimo gusa akanya gato cyane. Abakobwa /Abagore bateye batya akenshi usanga ari abagore batuje, bavuga makeya cyane ariko bagashaka kugira n’ijambo kubagabo babo. Akenshi aba bagore bakunda gushwana n’abagabo babo.




Ubwoko bwa kabili bubamo abakobwa/ abagore  bafite amaguru akoranaho gusa kutubumbambore (hafi y’ibirenge) naho guturuka hejuru akaba ameze nk’imiheto ibili irebana!

Abagore bafite amaguru ateye atya,usanga bakunda kuryoshya ndetse bakanagira amashyengo menshi. Bakunda cyane guhora bagerageza ibintu bishyashya ahanini byatinywe n’abandi ndetse ugasanga akenshi baganza/barusha imbaraga abagabo babo muburiri!

Aba bagore usanga bihagazeho cyane, bafite imbaraga ariko kandi bakagaragaza n’amaranga mutima cyane.




Ubwoko bwa gatatu bw’amaguru, ni amaguru amanuka yegeranye cyane kandi arambuye neza nk’ayo mubwoko bwambere, ariko yagera mumavi agatandukana, mbese akaba nk’imiheto ibili irebana. Ayamaguru agirwa n’abakobwa/abagore bagira urukundo rwinshi, ndetse bakanamenya gutetesha abakunzi babo. Barumvira cyane ariko iyo utabitayeho bahinduka nk’utunyamaswa bantu!




Mubwoko bwanyuma bw’amaguru, ni amaguru atangaje cyane kuko amanuka adakoranaho arikoyagera kumavi agakoranaho, akongera agatandukana gato kuburyo yongera gukoraniraho kumfundiko ubundi igice gisigaye kingongera kwibera nk’imiheto.

Mbese ugasanga aya maguru yifitiye ibice bigera muri bitatu nkuko tubibonye. Abagore bateye batya usanga badakunda imibonano mpuzabitsina ariko bakabasha gushyigikira abagabo babo mumishinga mishya bagerageza gukora.




Uretse imiterere y’amaguru, abagore bateye gutya ubona arabo kwifuzwa, mbese baba bateye ubusambo nkuko bikunda kuvugwa n’abubu.




 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here