Amabanga 5 yo kwibohora itabi

0
998

Kunywa itabi ni kimwe mubikorwa birusha ibindi kugira abantu imbata ndetse bikanabagora kuba bakwibohora ubu bucakara, ahanini biturutse  kukinyabutabire cyitwa nikotine kiboneka mu itabi!

Muri iyinkuru, twaguteguriye inzira 5 wanyuramo ukibohora ingoyi y’itabi!




1. Kora urutonde rw’impamvu ushaka kureka itabi ndetse n’inzitizi ubona kuri buri mpamvu (nkokuba ryaguha ibitotsi, kuba ryakurinda irungu,….) hanyuma utangire ushake ibisubizo bya buri nzitizi.




2. Hera kumunsi umwe  umwe (gahoro gahoro). Ibi bizafasha ubwonko bwawe gutangira kugabanya umwanya bwamaraga butekereza itabi. Mugihe utekereje kunywa itabi, shaka ikindi wikorera nka sporo, cyangwa indi mikino bizagufasha kwikuramo akamenyero k’itabi.




3. Genda wegeranya amafaranga wajyaga ugura itabi buri munsi hanyuma uzayakoreshe ikintu gifite akamaro nko kuyafashisha umuntu ubabaye, kuyaguramo ikintu ukunda niyo cyaba gitoya, bizagufasha kurushaho kwigomwa itabi ngo ugere kubirenzeho.




4. Gabanya ingano ya kafeyine (caffeine) wajyaga ufata igihe cyose utangiye urugendo rwo kureka itabi kuko iki kinyabutabire cyongera ubushake bwo kunywa itabi. Simbuza ikawa ubundi bwoko bw’icyayi bizagufasha.




5. Irinde ikintu cyose cyatuma uhura n’itabi. Nubwo iyintabwe isaba imbaraga, ugomba kurwanya ikintu cyose gitiza umurindi ubucakara bw’itabi.

Irinde inshuti (ikigare) z’abanywi b’itabi ahubwo ushake inshuti nshyashya zizagufasha kugera kuntego yawe




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here