Amabanga 10 yihishe mugusomana

0
3062

Bakunzi bacu, duherukana munkuru z’urukundo tuganira kubwoko bwo gusomana ndetse n’ibisobanuro byabwo. Muri iyinkuru, twabateguriye amabanga 10 yihishe mugusomana yaba gusomana by’umwanya muto cyangwa munini.




1. Hagendewe kubushakashatsi butandukanye, abagabo nibo baryoherwa cyane no gusomana kuburyo iyo babikoze umwanya munini bahita bifuza noguhita bakora imibonano mpuzabitsina ako Kanya.

2. Burya 1/3 cy’abantu barimo gusomana, bahengekera ijosi/umutwe mukaboko k’iburyo nkuko bitangazwa n’ubushakashatsi bw’umudage witwa Onur Güntürkün




3.Burya iyo usomana numuntu bwambere, muhana amabagiteti (bacteria) agera muri miliyoni 80 nubwo ntangaruka nyinshi zitera.Nukuvugako aruta aboneka mubwiherero rusange (77 000). Icyakora kubantu basanganywe uyu mubare uragabanuka nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru “microbiome journal”

4. Burya iyo usomanye, abahanga bavugako bituma  imitsi igera kuri 29 irimo 17 y’ururimi n’indi yo mumaso ikoraneza bityo uruhu rwo mumaso rukarushaho gusa neza.




5.Inyigo z’ibyo gusomana (Philamatology) zemeza ko gusomana birwanya umunaniro ukabije twakwita stress kurenza gufata ikinini!

6. Burya ninyamaswa zikunda gusomana zirimo inguge, ibinyamushongo, Inka, inzovu, za kasuku n’izindi.




7. Gusomana bitera morari (moral) ndetse  na appetit binyuze mumisemburo itandukanye ivuka mugihe cy’iki gikorwa irimo  uwitwa  ositosine (ocytocine) na serotonine (sérotonine)

8. Burya gusomana bifatwa nk’imwe muri sporo zitananiza kandi zifite akamaro kuko bishobora gutuma utakaza karori (calories) zigera kubihumbi 30 000)




9. Mumwaka wa 2013, abanya Tayilande  bitwa Ekkachai na Laksana Tiranarat baciye agahigo mugusomana kuko babikoze amasaha 58,iminota 35 n’amasegonda 58.

10. Mubihugu bimwe nabimwe, guhoberana cyane ndetse nogusomanira muruhame  kirazira nko Mari Mexique, Swaziland n’ahandi.

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here