Amabanga 10 yagufasha kuramba kukazi akariko kose ukora.

0
3773
Love My Job Meaning Great Career Or Occupation

Mugihe abatari bakeya barajwe ishinga no kubona icyo bakora (Akazi) ntitwaba dukabije tuvuzeko hari n`abandi mubagize amahirwe yo kubona akazi ariko ugasanga batabyitayeho; bameze nka wawundi washize impumu akibagirwa uwamwirukankanaga ndetse ntibanatinye guca yamigani namwe muzi ngo KARUSHYA ISABA arinabyo bishobora gutuma agakora nabi kugeza n`aho nako gashobora kumuca mumyanya y`intoki.

Muri iyi nkuru yacu, twabegeranirije amabanga 10 yafasha umuntu ufite akazi akariko kose kugirango akarambeho doreko banavugako akazi kabi kaguhesha akeza!


Izo nama ni izi zikurikira:

  1. Kudatezuka kumikorere myiza usanganywe :

Niba ushaka kuramba kukazi kawe nibyiza ko urwana intambara yo guhora ukora neza ndetse kugera kurwego rwisumbuye kurwo warutegerejweho. Kudahindagurika mumikorere bizatuma urushaho kwizerwa n`abo mukorana ndetse n`abayobozi bawe mukazi.

2. Kumenya gutanga amakuru no kuganira :

Gushobora gusangiza amakuru no kuganira n`abo mukorana ni ingenzi cyane mukazi akariko kose. Haranira gutega amatwi abo mukorana ; imenyereze gutanga ibitekerezo byawe muburyo bwumvikana ndetse unitoze kubaza ikibazo cyawe cyangwa gusobanuza ibyo ushidikanyaho/Utumva  igihe cyose biri ngombwa. Ibi byose bizatera imbaraga abo mukorana binakurinde amakosa yaterwa no kutumva ibintu uko biri.

3. Hora witeguye kwakira impinduka nziza :

Nibyiza ko utaguma kukejo igihe hari impinduka nziza zabaye mukazi ukora, ahubwo ugahora witeguye kwakira no kwimenyereza ibishya bigezweho mukazi kawe nk`ikoranabuhanga rishya ;uburyo bw`imikorere n`ibindi. Ibi bizagufasha kugera kumusaruro mwiza kandi bitakuvunnye mumutwe cyane.


4. Kurangwa n` ubunyamwuga:

Niba wifuza kuramba kukazi ntukwiriye kwirengagiza Kurangwa n` imyitwarire yuje ubunyamwuga ( Gukoresha neza igihe;guha agaciro abo mukorana n`abakugana; kubaha abakuyobora;kubahiriza amabwiriza y`akazi etc….)

5. Guhora wiga:

Bavugako kwiga ari uguhozaho! Imenyereze guhora wiyungura ubumenyi bushya bujyanye n’akazi ukora ndetse nibiba ngombwa ushoremo n’amafaranga yawe ube wakwiyishyurira amahugurwa,ingendoshuli,imbwirwa ruhame n’ibindi bikorwa byateza imbere ubumenyi ukoresha mukazi kawe ka buri munsi.

6. Menya gukemura ibibazo no kureba kure:

Gerageza kuzamura ubumenyi bwawe mugukemura ibibazo no gushyira mugaciro igihe uhuye n’ikibazo. Shyira imbaraga nyinshi mugushaka igisubizo aho guta umwanya wawe wibaza byinshi kukibazo gihari.


7. Gukoresha igihe neza:

Nibyiza kugira umuco wo gukoresha neza igihe kukazi runaka kugirango utarenza igihe ako kazi kateganirijwe kurangirizwamo bikaba byaguteza akajagari katari ngombwa kubera ubukererwe. Nibyiza kandi guhera kukazi kihutirwa kurusha akandi kugirango ubashe gutanga umusaruro utegerejwemo.

8. Imibanire myiza n`abandi:

Kubana neza n’abo mukorana ndetse n’abakuyobora mukazi ni ingenzi kumuntu wifuza kuramba kukazi ke kuko uretse no kuramba mumwanya arimo bishobora no kumufungurira amarembo kumahirwe mashya mumwuga we.


9. Kwibwiriza:

Nubwo guhabwa amabwiriza ari byiza,ariko singombwa ko buri gihe utegereza ukubwira icyo ukora. Ni byiza ko nawe ufata umwanya ukareba icyagirira akamaro akazi ukora. Erekana ibitekerezo bishya ndetse ntunibagirwe kuba wagira inama umukoresha wawe.

10. Kwimenya no kwisubiramo:

Nibyiza ko uhora wigenzura mukazi ukora kugirango umenye neza aho ufite imbaraga ndetse n’aho ugaragaza intege nkeya kuko bizagufasha guhora uharanira kwizamura no gukosora amakosa yawe.

Tubibutseko guharanira kugumana akazi kawe atari iby’umunsi umwe ahubwo ni urugendo.Icyangombwa ni uguhora uzirikanako hari benshi batagafite ndetse bashobora kugusimbura bakanagakora neza kukureza!!












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here