Akazi k’Abashoferi muri JALI Transport Limited (JTL) : Deadline : 22-03-22

0
3248

ITANGAZO RY’AKAZI 

Ubuyobozi bwa Jali Transport ltd buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Jali Transport ltd yifuza gutanga akazi ku mwanya w’abashoferi b’imodoka zo mu bwoko bwa coasters na Buses. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira;

  1. Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda
  2. Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu cyiciro cya D na D1
  3. Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itanu mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange bigaragazwa n’ibyangombwa byaho yakoze (Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mukazi

Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na;

  1. Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’Umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport ltd
  2. Fototoki y’indangamuntu cyangwa passport ku bamyamahanga bemerewe gukorera mu Rwanda
  3. Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka rufite gategori D ku batwara coasters na D1 ku bifuza gutwara Bus
  4. Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na leta cyerekana ko afite amagara mazima

Inyandiko yuzuye isaba akazi igomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga bwa Jali Transport ltd bitarenze taliki 22/03/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kubindi bisobanuro mwahamagara nimero zikurikira: 0788779286 cyangwa 0788484284 

Bikorewe I Kigali, kuwa 08/03/2022

TWAHIRWA Innocent 

Umuyobozi Mukuru

Attachment: job-advert-drivers









LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here