Uwitwa BROTHER kuri X, agira tya yandikira Polisi ayibaza ikibazo gikomeye ariko gisa n`igisekeje. Yagize ati: “Mwaramutse neza @Rwandapolice ikibazo cyanjye kiragira giti nkumuturage ubonye imodoka yacutse feri iri kwiruka mumuhanda nubuhe butabazi bwibanze yakora kugira atabare ubuzima bwabarimo mugihe police itari aho hafi murakoze mugire akazi keza muhahe kandi muronke”
Reba ikibazo Polisi yamusubije:
Muraho nezaÂ
, Ubundi iyo ikinyabiziga “cyacitse feri” bimenywa n’ugitwaye. Iyi “scene” watekereje kuyiyobora no kuyikina byasaba ko uba uri Spiderman. Ubutabazi nyabwo ni uko ikinyabiziga kigomba guhora kigenzurwa neza, cyane cyane mbere yo kujya murugendo. Murakoze














