Abashoferi b’Imodoka zo mu Bwoko bwa Buses muri JALI Transport Limited (JTL) | Kigali : Deadline: 11-04-2024

0
1459

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa Jali Transport ltd buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Jali Transport ltd yifuza gutanga akazi ku mwanya w’abashoferi b’imodoka zo mu bwoko bwa Buses.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira;

  1. Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda
  2. Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu cyiciro cya D1
  3. Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itanu mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange bigaragazwa n’ibyangombwa byaho yakoze (Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mukazi


Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na;

  1. Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’Umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport ltd
  2. Fototoki y’indangamuntu cyangwa passport ku bamyamahanga bemerewe gukorera mu Rwanda
  3. Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka rufite gategori ya D1
  4. Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na leta cyerekana ko afite amagara mazima

Inyandiko yuzuye isaba akazi igomba kuba yagejejwe mu biro bishinzwe abakozi ba Jali Transport ltd bitarenze taliki 11/04/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba. 

Kubindi bisobanuro mwahamagara nimero zikurikira: 0788881235 cyangwa 0788484284

Bikorewe I Kigali, kuwa 26/03/2024

TWAHIRWA Innocent

Umuyobozi Mukuru

Kanda hano usome itangazo ry’umwimerere










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here