Muri rusange ntamurongo ngenderwaho cyangwa amatekeko agenga ibikurura abantu cyane cyane abagabo, ahubwo usanga bihinduka bitewe n’imiterere y’abantu, aho bari, ibyo babonye n’ibindi.
Ariko se abagabo baba bakururwa n’iki?
Mugihe ibyiyumviro by’abagore kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina bizamurwa n’impumuro nziza y’ibyo bihumurije, ibyiyumviro by’ abagabo byo bizamurwa cyane n’ibyo barebesha amaso yabo.
Aha twavuga nko kubona abagore/abakobwa bambaye amasengeri agaragaza amabere, amakabutura cyangwa indi myenda migufiya igaragaza imiterere y’umugore/umukobwa n’ibindi.
Icyakora abahanga numitekerereze yamuntu bakaba bavugako ibi byiyumviro biba byinshi iyo umugabo agize ibyo yibonera ariko umugore atabigizemo uruhare nko kwiyambika ubusa, kwivuga ibigwi n’ibindi.
Uretse kandi kuba umugabo yakururwa n’imyenda umugore yambaye, ariko ashobora nogukururwa n’ibindi bice by’umugore birimo ikibero, ikibuno, igituza, iminwa, indoro ndetse bikaba bishobora kwiyongeraho ingendo, indoro n’ibindi.
Nubwo mubyukuri bigaragarako igice kinini cy’ibikurura abagabo cyihariwe n’umubiri w’umugore, abahanga mumitekerereze ya muntu bakomeza bagira inama abagore n’abakobwa ko niba bashaka gukurura abagabo badakwiriye kwibagirwako hari n’abita kundanga gaciro z’umuco, ubumenyi, ubumuntu, kugira gahunda n’izindi!
[…] Abagabo ntibakururwa n’ikibuno cy’abagore/abakobwa gusa! […]