Birashoboka ko ujya wibaza ibibazo byinshi ndetse bimwe ukabiburira ibisubizo. Imitungo y’abayobozi bakuru b’ibihungu nayo iza muri ibyo bibazo. Ngaho irebere 9 bambere nkuko bashyizwe kurutonde n’imiryango/ ibigo binyuranye bikurikiranira hafi iby’ubukungu.
9.IDRISS DEBY ($50 MILLION) CHAD
General idriss wavutse mu mwaka w’ 1952 mukwa 6, yayoboye igihugu cya Chad kuva mu mwaka w’1990 ndetse kugeza n’uyu munsi, uyu niwe uza ku mwanya wa 9 mugutunga akayabo kama dollar y’amerika kuko afite asaga million 50.
8.ISAIAS AFWERKI ($100 Million) ERITREA
Isaias yavutse kuya 2 gashyantare mu mwaka w’1946, yabaye perezida wa Eritrea kuva mu mwaka w’1993 nyuma y’ubwigenge ndetse na magingo aya ntawe uramusimbura. Uyu niwe uza kumwanya wa 8 mubayobozi b’ibihugu batunze akayabo kuko nawe ubu afite asaga miliyoni 100
7.ABDEL FATTAH el-Sis ($185) Egypt
Nyakubahwa Abdel yavutse taliki ya 19 ukwakira mu mwaka w’1954, uyu ni perezida wa gatandatu mu bayoboye iki gihugu cya Misili, nawe akayabo kama dollar y’America yibitseho niko kamushyira ku mwanya wa 7 mubayobozi b’ibihugu barusha abandi ubukungu kuko atunze asaga miliyoni 185.
6.KING MSWATI III ($200 MILLION) Swaziland
Mswati III yavutse taliki ya 19 Mata 1968, uyu mwami ndetse unazwiho kugira abagore benshi cyane niwe uza ku mwanya wa 6 mukwibikaho akayabo k’amadolari y’Amerika mubayobozi b’ibihugu kuko ubu afite asaga Miliyoni 200.
5. Cyril RAMAPHOSA ($450 Million) South Africa
Nyakubahwa Cyril yavutse taliki ya 17 ugushyingo 1952 ndetse akaba na perezida wa 5 w’iki gihugu niwe uza ku mwanya wa 5 mu bayobozi b’ibihugu bakize kurusha abandi kuko atunze asaga miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika
4.Uhuru Kenyatta ($540 Million) Kenya
Nyakubahwa Uhuru Kenyatta wavutse taliki ya 26 z’ukwa ukwakira mu mwaka w’1961 ndetse akaba ariwe perezida wa 4 w’iki gihugu cya Kenya, nawe atunze akayabo k’amadolari y’Amerika asaga miliyoni 540 akaba ari nayo amushyira kuruyu mwanya wa 4
3.Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ($600 Million) Equatorial Guinea
Nyakubahwa Teodoro Obiang yavutse taliki ya 5 z’ukwezi kwa Kamena mu mwaka w’1942 ndetse uyu mugabo kubera akayabo k’amadolari y’Amerika asaga Miliyoni 600 atunze niyo amushyira kuri uyu mwanya wa 3.
2.Ali Bongo Ondimba ($1billion) Gabon
Nyakubahwa Ali Bongo wavutse taliki ya 9 Gashyantare mu mwaka w’1959 nawe akayabo k’amadolari y’Amerika asaga milliyari 1 atunze niyo amushyira kuruyu mwanya wa2
1.King Mohammed VI ($5.8 billion) Morroco
Nyakubahwa Mohammed wavutse taliki ya 21 z’kwa 8 mu mwaka w’1963, uyu mwami yambitswe ikamba kuva 23/7/1999 kugeza magingo aya niwe muyobozi wa Morroco. Akayabo k’amadolari y’Amerika atunze niko kamuhesha kuba kumwanya wa mbere kuko atunze asaga Military 5.8.