Aba Pasiteri 6 babi ugomba kwirinda: Inyigisho ya Pasiteri “Douglas KIONGEKA”

0
1593

Bakunzi bacu, mugihe abigisha ijambo ry’Imana bakomeje kwiyongera ndetse bikabije, umuntu wese yakwibaza niba bose ariko bafite intego imwe  yo gukorera Imana cyangwase hari ibindi byihishe inyuma y’imirimo yabo, ndetse ukanibaza uko wamenya umukozi w’Imana by’Ukuri.

Kubufatanye n’urubuga rw’ivuga butumwa  KASARHEMA, turabagezaho  ibyiciro 6 by’aba pasiteri (kazi) babi ugomba kwirinda. Iki kigisho kikaba cyaratanzwe na Pasisteri  Douglas KIONGEKA.




1. Aba pasiteri bafite umwuka wa SAWULI

Twibukeko Sawuli  yari umwami wa Isiraheli, ariko nyuma akaza guhinduka agakora ibyangwa n’Uwiteka.

Abapasiteri bafite uyu mwuka, bumvira abantu ndetse bagashaka gushimwa nabo kurusha uko bashimwa n’Imana. Aba ba pasteri kandi baba barahindutse impumyi batakireba icyiza ahubwo birebera inyungu zabo kugeza ubwo bemera kwakira n’amaturo yavuye mubyaha (nk’amafaranga y’indaya n’ibindi nk’ibyo).

Aba  ba pasteri, ni babi cyane kuko nubwo baba barigeze gusigwa amavuta, igihe kiba cyarageze Imana Ikabaca, nyamara bagakomeza kubeshyako ari abakozi b’Imana kandi umwuka w’Imana warabavuyeho, bagahinduka abahanuzi b’ibinyoma.

2. Aba pasiteri bafite umwuka wa Balamu (Kubara 22;23)

Nkuko izina ubwaryo rya Balamu risobanura, aba pasiteri bafite uyu mwuka, bagira ubusambo bwinshi, bashishikazwa n’ubutunzi bw’intama bashinzwe bakazigira nk’ibicuruzwa nyamara ntibite kubugingo bwabo.

Bikundira icyubahiro ndetse bakakira n’ibiguzi ngo bahanurire abantu ibiboneka aho kubabwira ijambo ry’Imana ndetse bakihindura ibigirwa mana ngo babapfukamire.

Usanga amadini bayobora bayafata nka butike zabo cyangwa imishinga ibyara inyungu! Aba nabo uzabitondere.!

3. Abapasiteri bakoresha imbaraga z’umwijima.

Nyuma yo gukurwaho umwuka w’Imana, aba bapasiteri biyemeza kujya gushakisha izindi mbaraga mbi kugirango bakomeze kwemeza abantu ko bagikorana n’Imana .

4. Abahanuzi b’abasaza (1 Abami: 13)

Kuberako Imana Iba yarabavuyeho, aba bapasiteri bakomeza guhanura bitwaje inararibonye bafite muby’Imana ndetse ntibabure no gusuzugura abakozi b’Imana bahamagawe vuba.

Aba kandi ntibatinya kubeshya mu izina ry’Imana ndetse bakanacurika imwe mumirongo ya Bibiriya ngo ihure n’ibyo bashaka kubeshya abakirisitu bayoboye kuzageza babagejeje kurupfu no kurimbuka.

5. Abafite umwuka wa Yuda

Abafite uyumwuka, ntibajya bashishikazwa n’inyungu z’ubwami bw’Imana, ahubwo bahora birebera uko ubutunzi bw’itorero buhagaze, kugezanubwo bagambanira/ bagurisha bagenzi babo yemwe no kubaroga kubera amafaranga.

Aba nabo uzabagendere kure  cyane!

6. Abafite umwuka wa Alegizanderi w’umucuzi (Alexandre ): 1Timoteyo 1:20; 2 Timoteyo 4,15

Aba ni abapasiteri bagira urwango rukabije mumitima yabo nyamara kumagambo bakigira abashumba. Bahora basebya abapasiteri b’Ukuri.

Aba kandi bakunda guteranya abakirisitu noguhora bazana ubwumvikane bukeya, ntibanatinye no gusenya ingo z’abandi bakoresheje inyigisho z’Ibinyoma.

 

Birakwiriye gusesengura nogusubiza umutima impembero mukamenya abapasiteri babayoboye niba koko ari abakozi b’Imana by’Ukuri.







 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here