Ese imibonano mpuza bitsina nayo ishobora kwanduza coronavirus?

0
1526

Iyi virusi ishobora gukwirakwirira mu macandwe, mubimwira cyangwa mu mwuka uhumekwa n’abayanduye, ndetse no gukora ahantu yamaze kwanduza.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Dr Alex George mukiganiro yagiranye na BBC yagize ati:

“Niba mugiye gukorana ku myanya ndangagitsina, birashoboka ko mwanasomana muri icyo gihe, kandi tuzi ko iyi virusi yandurira no mu macandwe”.

Uyu mudogiteri usanzwe ari  impuguke mukwita kundembe, yakomeje  avuga ko “igishoboka icyo ari cyo cyose cyatuma wanduza coronavirus – nukuvuga kuva mu kanwa kugeza ku ntoki, ku myanya ndangagitsina, ku zuru cyangwa umunwa w’undi muntu”  byose byongera ibyago byo kwanduza coronavirus.

Iyo ni yo mpamvu ikigo Terrence Higgins Trust kigira abantu inama yo kudasomana, bakambara agapfukamunwa mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kandi bakayoboka uburyo butuma mudahura imbona nkubone kubabyemera.

Iki kigo kandi cyongeyeho ko iyi virusi yagaragaye mu masohoro no mumwanda w’umuntu ko rero ari yo mpamvu mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura, ukwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa yagushyira mukaga muburyo ubwo aribwo bwose.

Kandi bitewe nuko  akenshi ibi bikorwa abantu bacyitse indi mirimo, iki kigo kigira inama abantu gukaraba intoki neza mu gihe kirenga amasegonda 20 cyangwa gukoresha umuti usukura intoki uzwi nka ‘hand sanitiser’, mbere na nyuma yo gutera akabariro.

Ibi byose ntibivuze ko muri rusange ukwiye kwibagirwa ibindi bijyanye n’ubuzima bwawe bw’imibonano mpuzabitsina.

Iki kigo kivuga ko ari ingenzi kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere yo  kongera gukora imibonano.

Kigira kiti:

“Guma mu rugo yatumye benshi mu bantu bakorana imibonano n’abari munsi y’umubare w’abo bayikoranaga, niba ahubwo hatari n’abatarabonye na busa, none ubu ni igihe cyiza cyo kumenya neza niba utarwaye indwara zandurira mu mibonano no kumenya uko uhagaze ku bijyanye na Virusi itera SIDA .

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here