Imyanya y`akazi muri RIB: Deadline: 11 Ukwakira 2025

0
6232

Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abantu bose bifuza akazi k’ ubugenzacyaha ku myanya itandukanye y’Ubugenzacyaha (Investigator in different fields na Crime Intelligence staff) ko basabwa kwihutira gutanga ibyangombwa bisaba akazi, bagaragaza umwanya bifuza gupiganira mu mbonerahwe iri ku mugereka w’iri tangazo.

Ibyangombwa bisaba akazi bigizwe n’ibi bikurikira:
1. Kuba ari Umunyarwanda;
2. Kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa RIB ibaruwa isaba akazi igaragaraza
n’umwirondoro w’usaba akazi;
3. Kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko ku myanya ya “Investigator in different fields”
n’imyaka 25 ku mwanya wa “surveillance Officer, operations Officer na Tactical
Response Officer”,
4. kuba atarirukannwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta;
5. Kuba afite ibyangombwa bigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire
bitangwa n’inzego z’ibanze (certificate of good conduct) n’ibitangwa n’ Ubushinjacyaha
(Criminal Records Clearance;
6. Kuba afite impamyabushobozi ijyanye n’umwanya upiganira iriho umukono wa noteri;
7. Kuba afite ubuzima buzira umuze

ICYITONDERWA:
Ibyangombwa bisaba akazi byoherezwa gusa kuri Email recruitmentoffice@rib.gov.rw
bitarenze tariki ya 11 Ukwakira 2025 saa sita z’ijoro.
Usaba akazi agomba kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu cy’ u Rwanda.
Nta muntu wemerewe gupiganira umwanya urenze umwe.
Ibisabwa kuri buri mwanya biragaragara ku mbonerahamwe iri kumugereka.
Murakoze,

Kanda hano urebe amakuru yose ajyanye y`iyi myanya

Kanda hano ukore subscibe ku AMAREBE Y`URWANDA TV maze urebe intambwe kuyindi uko wafungura ndetse ugakoresha youtube channel yawe.












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here