Ibicisjije kurukuta rwayo rwa X, MIFOTRA yamenyesheje abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, ko bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test).
Yagize iti <<MIFOTRA iramenyesha abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, ko bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test). Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview). Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi. Mu rwego rwo korohereza abakandida, iki kizamini kizajya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online), aho umuntu aherereye hose, bitamusabye kujya kuri site y’ikizamini. Asabwa gusa kuba afite mudasobwa ifite internet ihagije, kandi ari ahantu hatuje.
Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview). Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi. Mu rwego rwo korohereza abakandida, iki kizamini kizajya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online), aho umuntu aherereye hose, bitamusabye kujya kuri site y’ikizamini. Asabwa gusa kuba afite mudasobwa ifite internet ihagije, kandi ari ahantu hatuje.>>
Kanda hano urebe iri tangazo kurukuta rwa XÂ rwa MIFOTRA


















