Tuyiguhayemo impano y`icyumweru ngo igufashe gukomeza cyangwa kongera kuryoherwa n`ubuzima: Yampinduriye ubuzima,Indirimbo ya Korali SHALOM!!

0
719

Ntidushidikanya ko umuntu wese yifuza kurangiza icyumweru ndetse akanatangira ikindi ari mubihe byiza  mbese aruhutse mu mutima no mumubiri!

Dufatanyije nawe gushima Imana wowe umeze neza ariko tunakomeza uwo ariwe wese bitagendekeye uko abyifuza tukubwira ngo birashoboka ko kurira byararira umuntu nijoro ariko bwacya mugitondo impundu zikavuga!!

Akira iyi ndirimbo “YAMPINDURIYE UBUZIMA” nk`impano y`icyumweru igufashe gukomeza cyangwa kongera kuryoherwa n`ubuzima:

  1. Kera nkiri mubyaha, ntarizera Yesu wabambwe;

Nari mu mwijima sinarinzi Imana Rurema.

Maze kwizera Yesu,byose byahindutse kuba bishya 

Yanyambitse umwambaro wo kwera ampa n`ubugingo

Ch:

Yampinduriye ubuzima

Yampinduriye amateka

Yangize Umwana w`Imana Ihoraho

2. Mbega umurimo Yesu yakoze ukuntu ari mwiza

Niwo wankuye mu mwijima unzana mumucyo

Wampinduye umwana w`Imana kubwo Kwizera 

Yesu yaranesheje 

3. Byose byararangiye; Yesu yaranesheje

Yarazutse mubapfuye; Yesu yaranesheje

Yicaranye n`Imana Data; Yesu yaranesheje

Turirimbe tunezerwe Uesu yaranesheje

Kanda hano urebe video y`iyi ndirimo










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here