Waruziko nawe YOUTUBE yaguhemba akayabo?

0
1420

Nkuko twababwiye byinsh bitandukanye ku ikoranabuhanga rya Youtube munkuru zacu ziherutse, tugarutse tukubwira uburyo  noneho Youtube ishobora kugutunga wowe n’abawe kandi nyamara bitabasabye imbaraga z’umurengera.

kugirango ubashe kugera aho uhembwa n’iri koranabuhanga, ukaba usabwa Kugira umurongo wawe uzwi nka Youtube chanel hanyuma ukazajya ucishaho inkuru z’amashusho arinazo zikurura abantu benshi mugusura uwo murongo.

Tubibutseko ariko uyu murongo/ channel ugomba kuba wujuje ibisabwa (monetized) na Sosiyete ya Youtube kugirango utangire guhembwa. Bimwe muribyo bisabwa ni ibi bikurikira: Channel yawe igomba kuba ifite abayikurikirana (subscribers) nibura 1000 kuzamura ndetse yararebwe nibura amasaha  atari munsi 4000 mu gihe kingana n’umwaka. Iyo wujuje ibi, google itangira kwamamaza ibinyujije muri video zawe (google adsense) akaba aribyo biguhesha ayo mahirwe yo kwinjiza akayabo k’ama dolari nk’abandi ujya wumva bakoresheje gusa ibyuma bifata amajwi n’amashusho ndetse na mudasobwa.

Iyo wujuje ibyo bisabwa tubabwiye hejuru ubasha kubona hagati ya 3$ na 5$ nibura kubantu basuye video zawe (Views)  iyo bagera ku 1000 gusa, ubwo bivuze ko tugenekerereje mu mafaranga y’iwacu mu Rwanda ushobora gukorera ari hejuru ya 4500Frw kubantu 1000 gusa barebye video yawe.

Icyakora, zirikanako  gukoresha video z’abandi bitemewe Youtube ko ahubwo bishobora kuba intandaro yo guhagarikwa kwa channel yawe.

Niba nawe ufite inkuru y’ikoranabuhanga wasangiza abakunzi bacu, wayitwohereteza muri. comment tukayigeza kubadukurikira.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here