Umutekano wa telefone yawe urakureba: Uko wayishyiramo password

0
2005

Gutunga telefone zigezweho zizwi nka smart phone ntibikiri igitangaza kubanyarwanda benshi, kuko usanga ziboneka mubyiciro nokubiciro  binyuranye bityo abantu benshi bakabasha kuzigura bitewe n’ubushobozi bwabo.

Munkuru yacu y’uyumunsi ku ikoranabuhanga, turakugezaho uburyo waha telephone yawe umutekano mugihe ikuri hafi cyangwa se kure yawe. Ibi biranasubiza ikibazo cy’imwe munshuti zacu yatwandikiye  igira iti << “Bavandimwe inyigisho zanyu turazikunda cyane ariko njyewe mfite ikibazo, abana banjye bahora bankinishiriza telephone, buri wese ayikoresha ibyo ashatse ndetse bimwe bikaba byayangiza. Nkaba mbasaba  inama rwose y’icyo nakora kuko bimaze gufata indi ntera>>

Ubu buryo bukurikira bukaba bwagufasha  kongera umutekano wa telefone yawe ndetse n’ibiyirimo:

1.Fungura telephone yawe

2.Jya muri Settings

3.Kanda ahanditse “Security ”

4.Hitamo “Screen lock”

5.Hitamo: swipe, pattern, pin, Password bitewe n’uburyo wowe wifuza gukoresha.

Urugero:Reka duhitemo password.

6.Andikamo ijambo ry’ ibanga wifuza kuzajya ukoresha (mumwanya wabugenewe)

7.Ongera wandike ryajambo banga ryawe kunshuro ya kabiri (2)

8.Kanda ahanditse “comfirm”

Ubu buryo umuntu wese yabukoresha hatitawe ku bwoko bwa telephone utunze maze telefone ikaba iyawe wenyine n’undi wabwiye rya jambo ry’ibanga.

Niba nawe ufite icyo wasangiza abadukurikira cyangwa se udasobanukiwe, wakitumenyesha ukinyujije muri comment.




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here