Umuntu ufite imisatsi miremire ku isi 2020: NILANSHI PATEL

0
1084

Ntabwo bikunze kubaho ko abantu batunga imisatsi miremire idasanzwe ariko mu gihugu cy’ubuhindi (india) Guiness world record yaje kugaragaza ko hari umukobwa ukiri muto cyane ufite imisatsi ireshya na metero 1 na santimetero zisaga 90, ubwo bivuze ko ari hafi kugira imisatsi ireshya na metero 2.




Uyu Rapunzel Nilanshi Patel ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde yavutse mu mwaka wa 2013 avukira mu mujyi muto cyane witwa Modasa aho ni muntara ya Gujarat mu gihugu cy’ubuhindi (india) kuri  ubu akaba  yujuje imyaka 17 yonyine y’amavuko.

Uyu mukobwa avuga ko we yatangiye gutunga umusatsi igihe yari afite imyaka 6 gusa y’amavuko, bivuze ko iyi misatsi ye nibura imaze imyaka isaga 11 itogoshwa.

Uyu mukobwa ukiri muto ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yamubajije impamvu atigeze yiyogoshesha muri iyo myaka 11 ishize, Patel asubizako  igihe yari afite imyaka 6 yatinyaga bidasanzwe umuntu wogoshaga bityo akaba yarasabye ababyeyi be kugumana umusatsi kubwiyo mpamvu none byamuviriyemo kwesa agahigo noguhabwa  igihembo cy’umuntu urusha abandi imisatsi miremire ku isi.




Ubaye ufite igitekerezo, inyunganizi, cyangwa se n’icyifuzo watwandikira ubicishije mumwanya wa comment uri munsi y’iyi nkuru.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here