Abantu benshi bakunze gutekerezako inyamaswa nini arizo gusa zishobora gutwara ubuzima bw’abantu nyamara hakaba hari n’izindi ntoya ariko zikomeje guhitana benson kandi rimwe narimwe byashobokaga kuzirindi.
Muri iyi nkuru, twakwegeranirije inyamaswa 6 murizo ukwiriye kugendera kure kurusha izindi.
- IMVUBU
Nubwo iyi nyamaswa ubusanzwe yibera mumazi nohafi yayo ndetse igatungwa n’ibyatsi, ariko byagaragayeko igira amahane cyane, abarenga 500 kumwaka bakaba bapfa bahitanywe nayo. Tubibutseko iyo ikuze ishobora kugeza kubiro 2,750 .
- INGONA
Iyi nyamaswa nayo isanzwe itunzwe noguhiga mumazi, iza kumwanya wa 5 munyamaswa zihitana abantu buri mwaka, kuko yambura ubuzima abagera ku 1000
4.ISAZI YA TSETSE
Aka gakoko kaguruka gasa nkaho gasuzuguritse nako kari mu nyamaswa zica abantu benshi kw’isi kuko iyo kamaze kukuruma ko kaguteza indwara nyinshi zirimo kuruka, ikibazo cyo mu bwonko gituma habaho gusinzira bidasanzwe n’izindi. Byagaragaye ko yivugana abatari munsi y’ 10,000 mu gihe cy’umwaka cyane cyane abari muri Afurika yomunsi y’ubutayu bwa Sahara.
3.IMBWA
Iyi nyamaswa kenshi ikunze kwibanira n’abantu ndetse bakayigira inshuti bidasanzwe, ariko nayo ubushakashatsi bwagaragaje ko ihitana abantu benshi cyane cyane iyo itakingiwe. Imbwa rero nayo yivugana abarenga 25 000 mu mwaka.
2.INZOKA
Iyi nyamaswa itinyitse cyane singombwa ngo ibe ari nini cyane kugirango yice abantu benshi, ahubwo ubumara ifite buyishyira kuri uru rutonde kuko yo nibura abarenga 50,000 mu mwaka iba ibivuganye cyane cyane abegereye umurongo wa Equateri.
1.UMUBU
Ku mwanya wa mbere haza aka kanyamaswa gato cyane ariko kakivugana abatari bacye kabinyujije mu kubanduza indwara zitandukanye zirimo maralia, Zika, n’izindi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umubu uhitana abasaga 725,000 ku mwaka.