Nari umukozi w’umwamikazi w’amazi (Mami wata): Ubuhamya bwa Elsie Kweta

0
2230

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa CASARHEMA, muri iyi nkuru turabagezaho ubuhamya bw’umukozi w’Imana Elsie KWETA ukomoka mugihugu cya Bénin, wahoze ari umukozi w’umwamikazi w’amazi/Inyanja uzwi ku izina rya MAMI WATA, nyuma akaza guhinduka ubu akaba ari umukozi w’Imana.

Mami wata akaba ari umwuka mubi/ umudayimoni ufatwa nk’umwamikazi  w’amazi ndetse ugasengwa n’abatari bake bomuri Afurika y’iburengera zuba, iy’amajyepfo ndetse n’ibihugu bimwe byomuri Afurika yo hagati babicishije mumyizerere twageranya nk’idini yabo yitwa VODU/ VOODOO aho iyi myizerere ifitwe n’abagera kuri Miliyoni 50 ku isi hose




Elsie KWETA aratangira ubuhamya bwe agira ati <<Ubuhamya bwanjye butangira kera nkiri uruhinja. Ababyeyi banjye bambwiyeko nariraga bikabije amanywa n’ijoro kuburyo abaturanyi bacu batabashaga gusinzira. Ikindi gitangaje nuko bambwiyeko natangiye kugenda neza mfite amezi 6 gusa aho kuba nibura  9  nk’abandi bana.

Kweta yakomeje agira at << Nibuka ijoro rimwe ubwo narimfite imyaka 8, naraye ntasinziriye narimwe kuko najyaga gusinzira nkarota inzoka nyinshi zanyizingiyeho umubili wose, ubundi nkibona ndi munyanja abantu bampa impano nyinshi.

Nyuma yaho, nakomeje gukurana igikundiro cyinshi, kuburyo kumyaka 14 abagabo benshi bahoraga banyirukaho bikabije ndetse nibukamo n’umwarimu wanjye wahoraga ansaba ko dusohokana kugeza aho yampaga amanota mabi kugirango mbyemere.

Uko nagiye nkura, natangiye kujya mutubyiniro tw’ijoro, kunywa inzoga nogukora ibiteye isoni bitandukanye. Mbibutseko kandi abafite uyumwuka wa mami wata, batandukanye n’abapfumu n’abarozi barya imibiri y’abantu, kukobo bagizwe n’abavutse bakisanga muri izo mbaraga mbi babitewe n’ababyeyi babo arinako najye byangendekeye.




Yakomeje agira ati << sinarenga aha ntababwiye ko bankoreyeho imihango banyizeza ko ndimo gukurwaho izo mbaraga za MAMI WATA, nyamara nibwo narimo ngirana na we amasezerano  yo kuzamukorera .

Abantu bafite uyu mwuka mubi, bagirana imibonano mpuzabitsina nawe buri wakane cyangwa buri wagatanu bikaba bifite aho bihuriye nokurota usambana. Bitewe n’umudayimoni ukurimo, ushobora kubuzwa gushaka, kubyara, guhorana amakimbirane adafite impamvu murugo n’ibindi.

Njyewe rero icyandangaga kwari ugusohokana n’abagabo batandukanye , kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi rikabije kuburyo naringeze kumapaki nibura 2 kumunsi.

Nari narahawe agakomo (chainette) nambaraga kukaguru k’ibumoso kuburyo abayoboke ba  mami wata bahitaga bamenya, twahura bakanyunamira bakandamya. Bazaga kunsaba ama parufe n’ amasabune bitera amahirwe, nkaba narabikoze mugihe kingana n’imyaka 10 kugeza kuri 15.

Ndagaruka cyane kubantu bafite uyumwuka mubi wa Mami wata, aho benshi batabasha gusobanukirwa niba ari ko baremye cyangwa niba ariwe ubakoresha, ugasanga bahora barwana, batongana mungo zabo, ugasanga umugore ahora ashaka gutegeka umugabo kandi akerekanako ahora mukuri.




Igihe kimwe YESU/YEZU yaje kunsanga ambwira guhagarika ibyo byose nabagamo. Narimvuye i Burayi ngiye gushaka ibindi bikoresho (amasabube, parufe,…) muri Bénin, nzaguhura n’abantu 3 bari basanzwe baziko nkorana n’umwamikazi w’amazi. Batangiye kumbwira ibya Yesu, bigeraho banshyira umu pasisteri wabo, mazenyuma yokumubwira gatoya  kumateka yanjye ahita ansengera.

Icyantangaje uwomunsi, nukuntu nabonye imbaraga zogupfukama kandi ubundi cyaraziraga ko napfukama imbere y’umuntu uwariwe wese. Nubwo narimpumirije, nabonye umucyo mwinshi barimo kunsengera, ngerageje gufungura amaso nsanga ibintu byose ari umweru ukabije nihutira kongera guhumiriza.

Nyuma yogusenga, nabajije uwo mupasiteri ikibaye maze araseka, ambwirako Imana izabinsobanurira vuba. Nyuma y’iminsi 2 gusa, umwe muri babantu 3 yongeye kunsaba ko twajyana gusura umudamu w’umupasiteri aho bagombaga kurara basenga.

Tugeze aho basengeraga naratangaye . Babaga baririmba, basenga cyane muzindi ndimi, abandi bitura hasi nkabona ari nk’abasazi cyangwa nkabakina komedi. Mugihe ngiseka ibyo nabonaga, nafashwe n’umushyitsi mwinshi ngeraho nikubita hasi. Baje kunterura banshyira kuruhande, hanyuma numva ikintu gufite imbaraga kimvuye kumutwe kimanuka umubiri wose gisohokera mubirenge. Nahise numva ijwi rimbwira ngo mukobwa wanjye haguruka.

Nari narigishijwe uko mvugana n’imyuka mibi, ariko nari ntarinjira murusengero narumwe. Sinarinzi ibiberamo. Kubera uko nari narakariye uwanjyanye murusengero kubera ibyarimo bimbaho, nashatse guhaguruka numujinya mwinshi ariko birananira. Narimeze nkumusinzi.Nakomeje kuryama hasi kugeza mugitondo.

Kuva muri icyo gitondo, nahise nakira Yesu/Yezu nk’umwami n’umukiza wanjye ndahinduka none ubu nsigaye ndi umukozi w’Imana.

Sinabura kuvuga kubitero binyuranye byahise bimpagurukira birimo indwara z’abana zidasobanutse, kwangwa n’imiryango n’ibindi ariko tugasenga bigakurwaho.

Nkaba rero ntasoza ubu buhamya ntabibukijeko umwuka wa mami wata ushobora gufata yaba umugore cyangwa umugabo. Nkaba mbagira inama yo kutavanga Imana n’ibigirwamana. Nubwo umwanzi adutera ariko tuzamutsinda kuko Imana Irikumwe natwe.Dukomeze dutegeke  turikumwe  na Yesu>>

Izindi nkuru bijyanye wasoma

1. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie).Igice cya mbere

2. Aba Pasiteri 6 babi ugomba kwirinda: Inyigisho ya Pasiteri “Douglas KIONGEKA”

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here