SORVEPEX LTD
Société Rwandaise de Ventes Publiques et d’Expertises
TIN: 102346626| B.P:2770 Kigali-Rwanda |Email: sorvepexltd@gmail.com|Tel:0788692559
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA, MOTO N’IBIKORESHO BYO MU BUREAU BYA PRO-FEMMES TWESE HAMWE.
SORVEPEX Ltd, sosiyete ibafasha kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro «Cyamunara», ibiherewe uburenganzira na PRO-FEMMES TWESE HAMWE, iramenyesha abantu bose babyifuza ko ku Cyumweru tariki 05/11/2023 Saa tanu za mu Gitondo (11am) izagurisha mu Cyamunara Imodoka, PICK UP TOYOTA HILUX VIGO RAB960Q yakozwe muri 2016, Moto Yamaha AG100 RF740G, MOTO SUZUKI TF125 RD912X, amapine,ameza n’intebe byo mu bureau ,scrap n’ibindi bikoresho bitandukanye.
SORVEPEX Ltd IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIRA:
- Cyamunara izaba hakoreshejwe uburyo bwo gupiganwa mu magambo (Auctioneer-led auction).
- Cyamunara izabera I Gahanga ahakorera PRO-FEMMES TWESE HAMWE, neza neza ugeze ku Murenge wa Gahanga ari naho gusura Imodoka, Moto n’ibindi bikoresho bibera buri munsi mu masaha y’akazi guhera kuwa mbere tariki 30/10/2023 kugeza ku Cyumweru tariki 05/11/2023 mbere ya Cyamunara.
- Abazitabira Cyamunara barasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) adasubizwa ndetse no kwishyura ingwate (caution/bid security) y’amafaranga miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) ku bifuza gupiganira Imodoka, aya mafaranga niyo uwatsindiye ikinyabiziga aheraho yishyura asigaye, naho utaguze imodoka akayasubizwa.
Ibindi bisobanuro mwabariza kuri Tel: 0788 626 590 cg 0788 692 559
Ubuyobozi bwa SORVEPEX Ltd