Imibiri y’abagera kuri 80 aho kuba 40 nkuko byari byagaragajwe n’imibare yabanje gutangazwa niyo imaze gutahurwa nyuma yuko indege yo mubwoko bwa Airbus A320 ikoze impanuka kuri uyu wagatanu, mugace gatuwe kari mumugi wa Karachi uri mumajyepfo y’ igihugu cya Pakistani.
Ubwo umuriro wamaraga kuzima, amatsinda y’ubutabazi afatanije n’abaturage bo muri akogace bashakishije uwaba agihumeka, hanaterurwa ibisigazwa by’iyo ndege hifashishijwe imishani ziterura.Tubibutse ko iyi ndege yakoze impanuka yari iyo mukigo cy’igihugu cya Pakistan gishinzwe ingendo zomukirere (PIA), ikaba yari itwaye abagenzi babarirwa mu Ijana.
Inzego z’ubuzima muri ako gace zikaba zatangaje ko harokotse babili ndetse 17 mubitabye Imana bakaba bashoboye kumenyerwa imyirondoro yabo.
Abdullah Hafeez, umuvugizi w’iki kigo akaba yagize ati ” Kugeza ubu, twamaze kubona imibiri 80 mubisigazwa by’impanuka”. “Indege yaritwaye abagenzi 91 n’abakozi 7, murugendo rwari rufite izina PK8303, indege ikaba yaje kubura umurongo mugihe cya 14h37 (1h37 ku isaha y’i Kigali)
Arshad Malik umuyobozi mukuru w’iki kigo akaba nawe yatangajeko iyindege yakoze impanuka igihe yendaga kugwa kuri iki kibuga cya karachi. Amakuru yatangajwe n’ikigo Airbus cyakoze iyi ndege, avugako yatangiye ingendo zayo mumwaka wa 2004 ariko igatangira gukoreshwa n’ikigo PIA mumwaka wa 2014.
Ikindi uyu muyobozi yongeraho nuko mbere yuko iyi mpanuka iba, umupilote w’iyi ndege yabanje kuvugako yabonye ikibazo tekinike akaba arinayo yabaye amagambo ye yanyuma
Seemin Jamali, umuyobozi w’ibitaro bya kaminuza bya Karachi akaba nawe yatangajeko hari imirambo 8 ndetse n’inkomere 15 zamaze kugezwa muri ibyo bitaro.