COVID-19: Abakora umwuga w’uburaya baratabaza Leta.

0
1059

Nkuko byagenze kubyiciro bitandukanye by’imirimo n’ubucuruzi, umwuga w’uburaya nawo uri muyakozweho n’ingaruka za Covid 19 kuko abakorera  uburaya kumugaragaro nabo basabwe gufunga imiryango y’aho bakoreraga ndetse benshi muribo ubuzima bwabo bukaba buri mukaga kubera ubukene bukabije.




Nkuko bikomeje  gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa  mugihugu cy’ububiligi, uku guhagarara kukaba kwaragaragaye cyane   muri Aarschot, agace kamwe mutugize umugi wa Buruseri (Brussels) muri icyo gihugu kakaba nomuduce dukorerwamo uburaya kurusha ahandi muri uyu mugi.

Kubera rero gahunda ya guma murugo, abakoreraga uburaya muri ako gace ndetse n’ahandi muri rusange bakaba batabaza Leta ngo ibagoboke nkuko ifasha abandi bose bafite imirimo yahungabanyijwe n’icyorezo.




Nkuko byatangajwe na Marie umwe mubakorera uburaya muri ako gace, yavuze ko bafunze amazu bakoreragamo bibatunguye kubera COVID 19, ariko bakaba binubira ko batajya bibukwa ngo nabo bagenerwe inkunga kandi nabo akazi kabo karahagaze ndetse bakaba batazi igihe bazemerewa kongera gufungura.




Akomeza agira ati ” Ntankunga nimwe twigeze duhabwa , nyamara indaya tugomba gukomeza kwishyura ubukode bw’aho dukorera ndetse naho dutuye. Ati Ikindi kandi banyiri amazu  baradutoteza ndetse bagasohora mumazu bamwe muri twebwe kuburyo bishobora nokutuviramo gukora amakosa.”

Ubusanzwe ngo akazu ko gukoreramo uburaya gakodeshwa amafaranga arihagati y’ amayero 1000 n’2000 ni ukuvuga hafi Miliyoni 1 kugeza kuri Miliyoni 2  mumafaranga y’u Rwanda buri kukwezi hatabariwemo ibindi bakenera birimo n’ubukode bwaho batuye doreko bitemewe ko bakorera uburaya aho batuye.




Marie, akaba yarongeyeho ko akenshi usanga indaya ikenera agera kuri Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi kugirango ibashe kubaho ndetse nogukora akazi kayo neza! Ibi rero bikaba byarabakomeranye muri ibibihe by’icyorezo COVID 19.

Icyakora Maxime Maes akaba umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abakora umwuga w’uburaya yatangajeko barimo hufatanya mugukusanya ibiribwa ndetse n’amafaranga ashobora kwifashishwa mugihe haba hakenewe ubutabazi bwihuse.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here