Umwanya w`Akazi k’Umukozi ushinzwe isanduku ( Cashier) muri SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU): Deadline: 16/08/2023

0
2231

Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isanduku ( Cashier).


Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
l) Kuba ari umunyarwanda
2) Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
3) Kuba ntamiziro afite
4) Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
5) Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere mu bigo by`imali byaba ari akarusho.


IBISABWA KUZUZA
1. Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
2- Umwirondoro wuzuye
3. Ifotokopi ya Diplome notifie
4. Fotokopi y’irangamuntu
5. Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe
6. Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma.
7. Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza

Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI bitarenze taiki ya 16/08/2023 inyujijwe kuri email :saccodumu88@gmail.com

Urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini muzarusanga kuri email yaburi muntu.

Ikizamini kizakorwa taiki ya 21/08/2023 saa tanu (11h00) za mu gitondo.

Kanda hano usome itangazo ry`umwimerere muri PDF 












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here