Kokose kwisiramuza bigabanya ibyishimo mugihe cy’imibonano mpuzabitsina?

0
5074

Iki gikorwa kitari gishya mumatwi yabenshi, ni igikorwa kigendereye gukuraho igice cyangwa uruhu rwose rutwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo. Gusiramura bikaba bifatwa nk’igikorwa cyo kwamuganga cyo kubaga kimaze imyaka myinshi kurenza ibindi kwisi ndetse abarenga 30% by’abagabo bo kwisi barengeje imyaka 15 ubu bakaba basiramuye.




Iyo urebye neza, usanga  iki gikorwa gishobora gushingira kumpamvu zingenzi zikurukira:




1. Impamvu z’imyizerere: Mubijyanye n’iyobokamana, gusiramura biboneka mumuco w’abayahudi aho basilamura abana nyuma y’iminsi mike bavutse ndetse n’abayisilamu babikorera abana bafite hagati y’imyaka 3 n’imyaka 8.

2.Impamvu z’umuco n’isuku: Gusilamura byakomeje kujya bikoreshwa n’ababyeyi bomubihugu bitandukanye birimo Leta z’unze ubumwe za Amerika, Canada, Ubwongereza, Austraria ndetse no muri Koreya y’epfo n’ahandi hanyuranye  nk’igikorwa cyo gusukura abana babo.

3. Impamvu z’ubuvuzi:Igikorwa cyo gusilamura gishobora kwitabazwa n’abaganga kumuntu wavukanye igitsina gifite uruhu rutwikiriye umutwe wacyo ariko rukaba rufunze cyane kuburyo umutwe w’igitsina utabasha gusohoka neza by’umwihariko igihe nyiracyo agize ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba byamutera indwara zinyuranye mugitsina.




Hashingiwe kubushakashatsi bugera kuri bune bwakorewe mubihugu by’ubufaransa, Leta zunze ubumwe za Amarika ndetse n’ibindi bihugu binyuranye bya Afurika, bwashyize ahagaragara inyungu ndetse n’ibibazo bishobora guterwa no kwisiramuza bikaba birimo ibi bikurikira:




1. Kuba gusilamura bishobora kurinda abagabo indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina nibura kugeza kukigero cya 60%.

2. Nubwo kwisiramuza bitabuza kwandura indwara ya SIDA, ariko bigabanya ibyago byo kuba wayandura.

3. Gusiramuza umwana ukiri muto, bimugabanyiriza ibyago byo kugira infection za hato na hato zomurwungano rw’inkari

4. Kwisiramuza bigabanya ikibazo cyo kurangiza vuba mugihe cy’imibonano mpuzabitsina.




Mungaruka z’iki gikorwa hakaba harimo:




1. Kuba rimwe narimwe  byakorwa nabi kumwana agatakaza amaraso menshi cyangwa agakurana ubwoba kubera ububabare yagize.

2. Kuba umubiri wumwana utabasha kugenzura neza inkari ze kubera rwaruhu rwakuwe kumuwe w’igitsina cye cyane cyane muminsi yambere yogusiramurwa.

3. Kuba bishobora kugabanya uburyohe mugihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse nomukwikinisha (nubwo atari umuco mwiza)  nkuko abagabo bamwe babivuga, bitewe nuko ibibyishimo ubundi bitangwa nokwikubanaho kw’urwo ruhu n’umutwe w’igitsina.

4.Kugabanuka gukabije kw’ubuhehere bw’igitsina mugihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba bishobora kubangamira umugabo ubwe cyangwa uwo barikumwe.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here