Murwego rwo gukomeza korohereza abanyarwanda kubona serivise zibanze hanubahirizwa gahunda ya guma murugo, Polisi y’igihugu yashyizeho uburyo butandukanye bwo gusaba uruhushya murwego rwokwirinda ingendo zidateganijwe.
Nkuko umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP JB KABERA yabitangaje, uru ruhushya ruzajya ruhabwa abagiye guhaha, kwa muganga,Farumasi, kuri Banki, Gushyingura ndetse n’izindi gahunda zangombwa.
Yakomeje atangazako ububuryo butaje gukuraho aba polisi basanzwe mumuhanda ko ahubwo bazajya bakurikirana ishyirwa mubikorwa ry’ubu buryo.
Reba uko basaba urwo ruhushya:
1. Injira kurubuga ” mc.gov.rw” cyangwa se ukande *127# kuri telefone yawe.
2. Andika umwirondoro wawe, nimero y’irangamuntu na nimero ya telefone yawe.
3. Injizamo ibikubiye murugendo rwawe werekane aho uva n’aho ujya
4. Impamvu y’urugendo rwawe n’ibirango by’ikinyabiziga cyawe (purake)
5. Injizamo italiki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira
6. Ohereza maze utegereze igisubizo.
Nyuma, uzakira ubutumwa bugufi bwoherejwe na polisi bukwemererera cyangwa buguhakanira .
Usabwe kwerekana ubwo butumwa bugufi igihe uhagaritswe na polisi.
Kubindi bisobanuro, wahamagara kuri 0788311107